Amafoto: Abanya-Iraq bifashe bate mu bushyuhe bwarenze 51C?

Abanya-Iraq bari kugorwa no kubona ubuhehere mu gihe ubushyuhe bukabije bukomeje kwiyongera mu burasirazuba bwo hagati.

Mu Burundi no mu Rwanda, mu gihe izuba riba ’rimena imbwa agahanga’ n’ubushyuhe buri hejuru cyane, iyo burenze dogere 30C usanga hari benshi bidoga.

Igipimo cy’ubushyuhe mu murwa mukuru Baghdad muri Iraq byavuzwe ko cyageze hafi kuri 52C ku wa Kabiri, igipimo cyo hejuru cyane uyu mujyi utigeze ugira mbere.

Ubu bushyuhe bwakomeje kuba hejuru ya 51C kugeza no ku wa Gatatu, ibipimo by’uyu munsi byerekana ko borohewemo kuko biri munsi gato ya 50C.

Abantu benshi i Baghdad bagumye mu nzu zabo, bamwe mu mujyi hagati wa Baghdad bajya gushakisha uko boroherwa munsi y’ubwogero rusange butunguranye bashyiriweho.


Abagabo bo muri Iraq bari munsi y’ubwogero rusange muri Baghdad ngo boroshye ubushyuhe bubarembeje

Gusa igipimo cy’ubushyuhe bukabije cyongereye igitutu ku gihugu gisanganywe ibibazo by’amikoro.


Abagabo babiri munsi y’ubwogero rusange i Baghdad

Gucikagurika kw’amashanyarazi kwatumye benshi bakoresha za moteri kugira ngo ibyuma bitanga akayaga mu nzu bibashe gukomeza guhutera.

Uko ibintu byifashe byateje benshi uburakari, bituma mu ntangiriro y’iki cyumweru hari abigabiza imihanda mu myigaragambyo.


Umugabo aracuruza amazi akonje i Baghdad


Urubyiruko ruri kwidagadura no gushakira akayaga mu ruzi rwa Tigris/Tigre mu mujyi wa Mosul

Ku wa Mbere, abigaragambya babiri barapfuye, mu gihe komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ya Iraq yo ivuga ko hapfuye abarenga 20 bishwe n’inzego z’umutekano.


Uwigaragambya ku wa Mbere tariki 27 z’uku kwezi, yerekana ikimenyetso cy’intsinzi mu myigaragambyo bamagana ko leta ibaha serivisi mbi

Iki gihugu cyazahajwe kandi no kuba igiciro cya ’petrol’ (essence) cyaramanutse kuva icyorezo cya coronavirus cyatera.

Muri Iraq, iki cyorezo cyageze ku bantu barenga 120,000 cyica abarenga 4,600 nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins.


Umugabo wambaye agapfukamunwa ari munsi y’ubwogero rusange kubera ubushyuhe ku wa Kabiri

Inkuru dukesha BBC

Umunyamakuru Rutembesa wakoreye UMUBAVU byakekwaga ko yaburiwe irengero yongeye kuboneka ahishura byinshi byamubayeho birimo no kuzira ko yandikiye inkuru UMUBAVU, Karasira nyuma yuko yandikiwe ibaruwa iganisha ku kwirukanwa byahinduye isura, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo