Amafoto: Abakinnyi ba Gor-Mahia baraye hasi ku kibuga cy’indege muri Qatar

Abakinnyi ba Gor Mahia bagaragaye baryamye hasi ku kibuga cy’indege i Doha muri Qatar nyuma y’uko iyi kipe ibuze amafaranga yo kubashakira aho baruhukira mbere yo gukomeza urugendo rugana muri Maroc.

Iyi kipe ifite amateka muri Kenya, yagowe n’urugendo aho yabanje kugira ikibazo cy’itinda ry’amatike y’indege yagombaga guhabwa na Guverinoma ya Kenya ndetse n’indege ya Kenya Airways bari kugendamo na yo ikaza kugira ikibazo.

Gor Mahia yagombaga guhaguruka muri Kenya ku wa Kane hamwe n’indege ya Qatar Airlines, ariko iza kubabwira ko amatike bavuga ko baguriwe na guverinoma adahari.

Iki kibazo cy’amatike cyatumye umuyobozi w’ikipe, Ambrose Rachier, ajyana abakinnyi n’abandi bayobozi mu byiciro bine, aho ibyiciro bibiri byanyuze i Doha muri Qatar, bamwe baca mu Bufaransa abandi i Dubai.

Amasaha make mbere y’umukino wo kwishyura wa ¼ cya CAF Confederation Cup, aho iyi kipe iza kwakirwa na RS Berkane yo muri Maroc kuri iki Cyumweru, abakinnyi ba Gor Mahia bashyize hanze amafoto baryamye hasi ku kibuga cy’indege i Doha muri Qatar, bavuga ko ubuyobozi bwabuze amafaranga yo kubashakira aho baruhukira.

Mu masaha ya saa Sita kuri iki Cyumweru (umunsi umukino ugomba kuberaho), abakinnyi umunani gusa hamwe n’Umutoza Hassan Oktay n’Umwungiriza Zedekiah Otieno nibo bari bamaze kugera mu Mujyi wa Berkane.

Irindi tsinda (ririmo abakinnyi 11, abandi bo mu ikipe n’abayobozi) bari bakiri mu nzira bagana i Berkane (bavuye mu Murwa Mukuru Casablanca) n’imodoka. Uru rugendo rungana na kilometero 608, aho rukorwa hafi amasaha arindwi n’imodoka.

Aganira na Nation yo muri Kenya, Umuyobozi wa Gor Mahia Ambrose Rachier yavuze ko mu gihe aba bakinnyi batagerera ku kibuga igihe, nta yandi mahitamo bafite uretse gukinisha abakinnyi umunani gusa kuko byemewe.

Ati “Twiteze ko abasigaye bagera hano muri Berkane nka saa 17:00 za Maroc (ni ukuvuga saa 18:00 z’i Kigali). Umukino uratangira saa 21:00. Nibatagera hano ku gihe, turakoresha abo dufite, abakinnyi umunani barimo n’umunyezamu. Amategeko arabitwemerera.”

Amategeko ya FIFA avuga ko kugira ngo ikipe yemererwe kujya mu kibuga igomba kuba ifite nibura abakinnyi barindwi. Mu gihe umukino uri kuba, ikipe igasigara ifite abakinnyi bari munsi ya barindwi, umusifuzi ahita ahagarika umukino. Iyo hari umukinnyi utatangiranye n’umukino ubonetse, ajya mu kibuga, akabarwa nk’umusimbura.

Gor Mahia yatsindiwe mu rugo ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, irasabwa gutsinda uyu wo kwishyura nibura ku kinyuranyo cy’ibitego bitatu kugira ngo yizere gukomeza muri ½ cy’iri rushanwa rya Afurika.

Ambrose Rachier yavuze ko Gor Mahia yahisemo gukina uyu mukino kugira ngo yubahe amategeko n’ubwo mu kibuga byose biba bigishoboka.

Ati “Sinakwemeza ko dutsinda cyangwa tudatsinda. Turi hano kugira ngo dukine umukino, tunirinde ingaruka zatubaho ko twanze gukina.”

Uyu mukino uratangira saa tatu za Kigali (21:00) biraza kuba ari saa yine i Nairobi muri Kenya.

Umunyarwanda Jacques Tuyisenge ukina muri iyi kipe, ntabwo yemerewe gukina iyi mikino ya ¼ bitewe n’amakarita y’umuhondo yabonye mu mikino y’amatsinda.

JPEG - 103.8 kb

Gor Mahia ntiyahiriwe n’urugendo rujya muri Maroc

JPEG - 44.5 kb
JPEG - 45 kb
JPEG - 77.2 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo