Amafaranga y’ihazabu acibwa abatwaye basinze agiye kujya yunganira ’Mituweli’

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza umuturage atanga ungana na 3000 Frw ku mwaka udahagije, hakibazwa niba atazamurwa, hatirengagijwe ko amikoro y’abaturage akiri hasi.

Ku wa 21 Gashyantare 2019 nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yabwiye Abasenateri bo muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, ko 3000 Frw umuturage yishyura ku bwisungane mu kwivuza ari make ugereranije na serivisi ahabwa kwa muganga.

Minisitiri Shyaka yagize ati “Amafaranga ya Mituweli abaturage batanga tuvugishije ukuri ntabwo ahagije, hifujwe ko haboneka ubundi buryo bushobora gutuma mituweli yabona amafaranga ntijye mu gihombo kuko 3000Frw ku mwaka kuri buri muntu ubundi ni macye cyane.”

Icyakora yavuze ko kuyongera byaba umuti ariko wareba ubushobozi bw’abaturage ugasanga ari ihurizo ritakoroha mu kuyazamura.

Umuyobozi ushinzwe Ubwisungane mu Kwivuza [Mutuelle de Sante] mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi, RSSB, Deogratias Ntigurirwa yatangaje ko kubera ubushobozi budahagije bwa Mitiweli mu kuvuza abanyarwanda uko bikwiriye, Leta yafashe ingamba zo gushaka aho amafaranga yaturuka harimo no mu bihano by’amafaranga ibihumbi 150 FRW yakwa abafatwa batwaye ibinyabiziga basinze.

Uyu muyobozi yabwiye abanyamakuru ko Leta y’u Rwanda yifuza gushyiraho uburyo bwunganira Mituweli kuko hari ubuvuzi buhenze [nka Diyarize] itabasha guha abanyamuryango bayo ariyo mpamvu hafashwe ingamba zo gushaka ahava aya mafaranga henshi harimo no mu mafaranga Polisi ica abafashwe batwaye inzoga basomye ku musemburo.

Ntugurirwa yagize ati “Leta ntabwo isinziriye iri gushaka hose aho amafaranga yaturuka, ni yo mpamvu muri Nyakanga 2019 bashyizeho itegeko ry’ahantu hashya aya mafaranga azajya ava mu kunganira Mituweli harimo ava mu bigo by’itumanaho [Telecommunication Companies], azajya ava mu bihano Polisi ica abantu mu muhanda kuri Controle Techniques n’ahandi.

Ntigurirwa yavuze ko nubwo Mitiweli yiyubatse cyane ariko hari imbogamizi bafite zirimo no kuba hari uburwayi batavura burundu abanyamuryango.

Yagize ati “Mituweli iracyiyubaka hari ubushobozi idafite. Hari ubwo umunyamuryango akenera kwivuriza hanze bikanga kubera ubushobozi. Tuzagenda dutera imbere buhoro buhoro. Ibyo dukeneye si ko tubibona, mu mbogamizi dufite harimo iy’ubushobozi budahagije.

Natanze urugero rwa Diyarize, itangwa ubuzima bwose ariko kuba dutanga 6 gusa si uko tuyobewe ko byagombye kubaho ubuzima bwose ariko ni byo turavuga tuti ‘mu bushobozi buke dufite reka tubusaranganye.”

RSSB yavuze ko kugeza ubu mu gihembwe cya 2019-2020, imibare y’abamaze gutanga Mituweli ari 74 ku ijana ariko imibare ikiyongera.


Umuyobozi ushinzwe Ubwisungane mu Kwivuza [Mutuelle de Sante] mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi, RSSB, Deogratias Ntigurirwa avuga ko amafaranga acibwa abatwaye basinze agiye kujya yunganira mutuelle de santé





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo