Amabwiriza ya MINALOC agenga gusezerana mu rusengero

Nubwo mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Kamena 2020 hemerejwemo umwanzuro wo kwemerera abasezerana mu nsengero kongera gukora iyi mihango ariko nabwo ikitabirwa n’abantu batarenze 30, iyo nama yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kuzatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2020, MINALOC ikaba yasohoye amabwiriza nkuko yabisabye akubiyemo uburyo abasezerana mu nsengero bazajya bitwara mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ibyo bagomba kujya bubahiriza kimwe n’abasezeranya.

Itangazo ryo kuri uyu wa Kane ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, ryerekana amabwiriza mashya azubahirizwa n’amadini n’amatorero mu gusezeranya abagiye kurushinga.

Aya mabwiriza akubiyemo nk’avuga ko aho umuhango ubera hakwiye kuba hujuje ibyangombwa, hagasukurwa mbere na nyuma y’umuhango wo gusezeranya, hanashyizweho uburyo bwo kwirinda Coronavirus bworohereza abantu kubahiriza amabwiriza arimo gukaraba neza intoki no guhana intera.

Mu gukaza ubwirinzi, hanzuwe ko umuhango wo gusezerana udakwiye kurenza iminota 60 mu gihe ibirori byo kwakira abantu nabyo bitagomba gutumirwamo abarenze 30.

Harimo kandi ko gahunda y’abazasezerana igomba kumenyeshwa inzego z’ibanze habura iminsi ibiri mu gihe igikorwa nyirizina kitagomba kurenza isaha imwe.

Iyubahirizwa ry’aya mabwiriza rizajya rikurikiranwa n’abafite inyubako zakira ibi birori, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abigisha b’idini/itorero.

Twabibutsa ko umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya COVID-19 mu gihugu ugera kuri 646 mu gihe abagikize bagera kuri 350. Abakirwaye ni 294 mu gihe abapfuye ari babiri. Ibipimo byose bimaze gufatwa mu gihugu ni 101 856.

Amabwiriza MINALOC yatangaje kuri uyu wa Kane agenga umuhango wo gusezerana mu nsengero


Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, Prof Shyaka Anastase washyize umukono kuri aya mabwiriza

Umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi avuze amagambo akomeye ku rubyuruko, urubanza rw’abariye miliyari za Leta rwavuzwemo abakomeye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo