Amabwiriza mashya y’imikoresheze y’insengero muri COVID-19

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yasohoye amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y’insengero muri iki gihe cyo guhangana n’icyorezo cya COVID19, aya mabwiriza aje asimbura ayari yatanzwe ku wa 17 Nyakanga, harimo ko hagati y’iteraniro rimwe n’irindi hagomba gushyirwamo nibura igihe cy’amasaha abiri yo kugira ngo urusengero rusukurwe neza mu gihe mu yabanje yari isaha imwe gusa.

Ku munsi wa mbere ubwo insengero zafungurwaga, habaye iteraniro rimwe kuko ubuyobozi bwasanze icyo gihe cy’isaha imwe hagati y’iteraniro n’irindi kidahagije ngo urusengero rube rwasukuwe uko bikwiriye.

MINALOC isohoye aya mabwiriza nyuma gato y’inama yahuje Minisiteri zitandukanye n’abayobozi b’imiryango nyobokamana yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga.

Muri aya mabwiriza mashya yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2020, harimo nk’irivuga ko amasengesho aba umunsi umwe mu cyumweru bitewe n’ukwemera k’umuryango ushingiye ku myemerere kandi amateraniro ntarenga amasaha atatu ku munsi wo gusenga.

Ku munsi wo ku wa Gatanu abemerewe gusenga ni Abayisilamu, ku wa Gatandatu ni Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi naho ku Cyumweru ni amadini asanzwe agira amateraniro rusange ku Cyumweru.

Icyakora imihango y’idini yo gusezera uwapfuye no gushyingura yo ikorwa ku munsi uwo ariwo wose hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aya mabwiriza avuga ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kujya mu rusengero naho abakuze barengeje imyaka 65 bo bajya mu materaniro yihariye atandukanye n’ay’abandi.

Imihango yo gushyingura no gusezerana ibera mu rusengero yo ntabwo igomba kurenza abantu 30.

Nubwo u Rwanda rwashimwe uburyo rukomeje kwitwara mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, inzego z’ubuzima zikomeje gusaba abaturarwanda kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo dore ko muri iki gihe imibare y’abanduye ikomeza gutumbagira.


Bwana Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Umunyamakuru Rutembesa wakoreye UMUBAVU byakekwaga ko yaburiwe irengero yongeye kuboneka ahishura byinshi byamubayeho birimo no kuzira ko yandikiye inkuru UMUBAVU, Karasira nyuma yuko yandikiwe ibaruwa iganisha ku kwirukanwa byahinduye isura, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo