Amabwiriza akarishye yashyiriweho abamotari bitegura gusubira mu muhanda

Ku wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2020, abatwara abagenzi ku Mapikipiki/Moto bamenyerewe nk’abamotari bazasubira mu muhanda ku mabwiriza mashya akarishye bashyiriweho n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), hazaba hashize amezi abiri n’iminsi 10 batagaragara mu muhanda kuko basubitse akazi kabo ku wa 22 Werurwe 2020 nyuma yuko Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente asohoye amabwiriza mashya ajyane no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Muri ayo mabwiriza yasohowe icyo gihe, harimo kubuza abantu gusohoka mu ngo (Guma mu Rugo), gufunga amaduka n’amasoko, guhagarika gutwara abagenzi kuri Moto, guhagarika ingendo zijya mu mijyi no mu turere tw’u Rwanda, gufunga imipaka yose n’andi.

Ku wa 30 Mata, Leta y’u Rwanda yoroheje aya mabwiriza ifungura bimwe mu bikorwa n’abantu bongera kugaragara mu mihanda ariko nabwo abamotari basigara bibaza ahazaza habo dore ko bari bamaze iminsi 40 badakora kandi bagomba gufasha imiryango yabo bari basanzwe batunze.

Icyo gihe mu itangazo ryari ryategerejwe bidasanzwe n’abaturage, Leta y’u Rwanda yatangaje ko kuva ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020 abantu bazongera gusubira mu bikorwa byabo bimwe na bimwe, ibindi bikomeze gufungwa.

Ni amabwiriza yagombaga gukurikiza mu gihe cy’iminsi 15 nyuma hakazongera gufatwa indi myanzuro ijyanye n’uko icyorezo cya COVID-19 kizaba gihagaze mu gihugu.

Ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yongeye guterana hifashishijwe ikoranabuhanga, ifatirwamo indi myanzuro yo kongera gufungura ibindi bikorwa ku yandi mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Icyo gihe nabwo abamotari bakomeje kuba mu bikorwa bitemerewe gusubukura akazi mu gihe abenshi baganirije UMUBAVU mbere gato y’imyanzuro, bari bagaragaje ko biteguye gusubira mu kazi ariko byarangiye icyizere cyabo kiyoyotse nyuma yo kumva amabwiriza mashya ko batari mu bagomba gusubira mu kazi.

Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 18 Gicurasi 2020, harimo uvuga ko Moto n’amagare bitemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi. Bizongera kwemererwa gutwara abagenzi guhera ku itariki ya 01 Kamena 2020.

Mu kwitegura gusubira mu muhanda gutwara abagenzi, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje amabwiriza mashya bigaragara ko akarishye abamotari bagomba gukurikiza mu kazi kabo, haba kuri bo ndetse no ku bagenzi batwaye.

Urwego Ngenzuramikorere RURA ruvuga ko ubwo abatwara abagenzi kuri moto bazaba basubukuye ibyo bikorwa guhera tariki ya 01 Kamena 2020, abamotari n’abagenzi bagomba kwitwaza imiti y’isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugira ngo basukure intoki n’ingofero (casques) mbere y’urugendo.

Ku bw’impamvu zo kubungabunga isuku, abamotari n’abagenzi bagomba kuba bafite agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero (casques).

Abamotari n’abagenzi kandi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Abamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Abamotari bo mu Ntara bazatangira gukoresha mubazi nyuma, ariko na bo bagomba kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Abagenzi bashoboye kwigurira casques zabo bwite barakangurirwa kuzigura, bakazikoresha igihe cyose.

Abamotari bagomba kubahiriza gusiga umwanya hagati yabo aho baparika.


Amabwiriza areba abamotari n’abagenzi guhera ku wa 01 Kamena 2020

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo