Amabanga yose hanze!  Rashid  avuze uburyo  yambuwe umushinga wa KVCS, asaba RIB ikintu gikomeye

Umunyepolitiki Hakuzimana Abdoul Rachid uvuga ko atavuga rumwe na Leta ndetse akaba umwe mu bashinze ishyaka PDI ariko ubu akaba atakiririmo aho yemeza ko akora politiki ku giti cye,avuga ko Tariki 10 Nzeri 2021 yandikiye RIB nyuma y’uko imuhamagaye hutihuti, ayisaba ko imubera umuhuza hagati ye n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ndetse ikanamuhuza n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge.

Rachid avuga ko hari umushinga Umujyi wa Kigali wamutwaye ndetse n’Akarere ka Nyarugenge kakabangamira undi mushinga we bityo ko atari ngombwa ko biyambaza amahanga mu gukemura ibibazo kandi bishoboka ko baganira.

Hakuzimana Rashidi avuga ko mu mwaka 2000 aribwo yagaragaje umushinga yise Parikingi n’Amatike hari abayobozi batandukanye batandukanye barimo Francois Ngarambe ubu ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka rya FPR-Inkotanyi na Gen Fred Ibingira , nyuma ukaza gushyirwa mu bikorwa atabizi .

Ngo ubwo yerekanaga uyu mushinga ndetse akagaragaza amafaranga uzatwara ngo umwe muri aba bayobozi nyuma yo kumubaza niba yarigeze atunga amafaranga menshi undi akamuhakanira ,ngo yahise amubwira ko ahawe aya mafaranga yasara gusa Ngarambe Francois yaje gusubiza uyu muyobozi ko yareka Rashid akavuga kuko icyatumye awutekereza ntasare nayo mafaranga yayabona ntasare.

Ngo yari yakoze uyu mushinga agira ngo arengere abana b’inzererezi kuko bari benshi ku mihanda kandi abona bakomeje kwangirika aho yumvaga ko aribo bazakora muri uyu mushinga aho kwirirwa bafata ibiyobyabwenge ahubwo bajya bacungira umutekano imodoka za rubanda.

Rashid avuga ko yari afite gahunda ko aba bana bagombaga gushyirwa hamwe bagahabwa n’impuzankano bakarebererwa n’inzego z’urubyiruko mu gukora aka kazi.

Ngo nyuma uyu mushinga waje kuba KVCS abwirwa ko azahabwamo akazi ,biza kurangira ngo ugiye I bukuru uhabwa Ingabo zavuye ku rugerero gusa ngo yakomeje gusaba Umujyi wa Kigali imishyikirano ariko biranga.

Rashid mu kiganiro na Umubavu Tv Online na Umubavu.com , yavuze ko yaje kwandikira Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ayisaba kumuhuza na Leta kugira ngo bakemure iki kibazo ariko ntahagire igikorwa.

Rashid ashimangira ko uyu mushinga awufitiye ibimenyetso bigaragaza ko ari uwe ari nayo mpamvu yatumye yandikira RIB ayisaba kumuhuza n’Umjjyi wa Kigali kuko ngo nubwo abo wahawe byari ngombwa ariko atagombaga guhezwa.

Undi mushinga avuga ko wabangamiwe n’Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge nyuma yo kureba uburyo abazunguzayi babayeho ndetse akareba uwigeze kwicirwa muri gare ya Nyabugogo.

Ngo nyuma yaje gusaba Perezida wa Repubulika kumwemerera gushyiraho Kampani yice Pacifique 5 Ltd ihuriza hamwe abazunguzayi kugira ngo bagire imikorere myiza kuko ntaho bataniye na Mtn, Tigo na Airtel kuko bose bacururiza ku muhanda.

Ngo yaje kubwirwa ko umushinga we wakunzwe bamusaba kwegera umujyi wa Kigali , awusabye amafaranga umubwira ko yegera ibigo by’imari ariko ngo yaje kwegera BDF biranga.Yaje gukora ibishoboka byose ashakira bamwe mu bazunguzayi impuzankano n’amakarita gusa ngo nabo bagiye bafatawa bakajyanwa kwa Kabuga ndetse bakamburwa ibintu byabo.

Ngo abajije aho ibintu byambuwe bazunguzayi biri ,abwirwa ko byajyanywe mu bubiko bw’Akarere ka Nyarugenge, ngo agezeyo Meya ,Ngabonziza yamubwiye ko nubwo Kampani ye yujuje ibyangombwa ariko ubuzunguzayi butemewe.

Ngo umunyamakuru wa Flash Tv yaje gusura iri tsinda ry’abazunguzayi bari muri Kampani ya Rashid baraganira ,abajije Meya Ngabonziza aho bashyira ibicuruzwa asubiza ko ibiribwa byangirika babimena naho ibindi bitangirika kababibika kugeza igihe uwo babyambuye azanye amande y’ibihumbi 10 maze akabisubizwa.

Rashid acyumva icyo Meya yavuze yahise yandika asaba ko yegura ariko ngo ageze ku Karere byaje kurangira afunzwe aza gutabarwa n’Uyoboye Polisi muri aka Karere.

Akaba ari naho ahera asaba ko RIB yamuhuza n’izo nzego aho kumuheza azira ko agaragaza ibitagenda neza cyangwa ibyakagombye gukorwa na Leta.

Hakuzimana Abdoul Rashid w’imyaka 53 uvuga ko yatangiye Politiki afite imyaka 22 mu 1992 aho yagerageje kunga Perezida Kagame na Bizimungu Pasiteri bikamuviramo gufungwa imyaka 8.Ubu akaba yarandikiye Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge kumwunga na Leta ndetse ikabahuza bakajya mu mishyikirano.

Rashid avuze amagambo akomeye ku bayobozi bamwambuye umushinga ngo natunga amafaranga azasara





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo