Algeria: Batumije inkingo za Covid-19 babazanira inzoga za Vodka

Abahawe isoko ryo kuzana inkingo za Covid-19 muri Algeria bakoze ibara bapakira inzoga za Vodka aho kuzana inkingo z’icyorezo cya Coronavirus nk’uko bari bazitumwe.

Nyuma y’uko icyo gihugu gitumije inkingo zo mu bwoko bwa Soutnik zikorerwa mu Burusiya, abayobozi ndetse n’abaturage bari bayiraye ku ibaba biteguye gutangira gukingirwa.

Bivugwa ko ubwo indege yari itegerejwe yageraga ku kibuga cy’indege cya Algeria, byitezweho ko izanye inkingo ibihumbi 500 bari batumije, abasirikare, abayobozi ndetse n’abanyamakuru bari baje kurwakira batunguwe n’uko abashinzwe ubuziranenge bavuze ko haje inzoga aho kuza inkingo.

Bose baguye mu kantu, maze Minisitiri w’ubuzima ahatwa ibibazo, asobanura ko yabayeho kwibeshya ariko abizeza ko bagiye kubikosora noneho hakazanwa inkingo za nyazo.

ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’U RWANDA BABA HANZE BASHIMIYE VICTOIRE NK’INTWARI AHO KUZAMUSHIMA ATAKIRIHO





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo