Algeria: Bamaganye ifatwa ku ngufu ry’umukobwa wanishwe atwitswe

Imyigaragambyo yaraye ibaye mu mijyi myinshi yo muri Algeria basaba ko hagira igikorwa ku rugomo rukorerwa abagore, nyuma yuko umukobwa w’imyaka 19 afashwe ku ngufu akanicwa.

Umurambo wa Chaïma watwitswe ugahinduka amakara, wabonetse muri uku kwezi muri sitasiyo ya lisansi (essence) itagikorerwamo yo mujyi wa Thénia, kuri 80km mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Alger.

Ibitangazamakuru byo muri Algeria bivuga ko uwamwishe yemeye icyo cyaha kandi ko ubu yatawe muri yombi.

Hari andi makuru avuga ko undi murambo w’umugore watwitswe ugahinduka amakara, watahuwe mu ishyamba mu ijoro ryacyeye.

Abagore bakoze imyigaragambyo yo guteranira ahantu hamwe bakahaguma (badakora urugendo), batera hejuru basubiramo izina Chaïma, ari na ko banasaba ko urugomo bakorerwa ruhagarara.

Impirimbanyi zanakoresheje imbuga nkoranyambaga zikoresha interuro (hashtag) ivuga ngo ’ndi Chaïma’ (#JeSuisChaima).

Impirimbanyi zivuga ko ahabereye iyo myigaragambyo i Alger hari abapolisi benshi nubwo yo ititabiriwe cyane.


Umurambo wa Chaïma wabonetse watwitswe

Umwe mu bagore bitariye imyigaragambyo i Alger yagize ati "Iyi leta ntitanga ubuhungiro cyangwa uburyo bwo kurinda abahohotewe ababakorera iyicarubozo, iyi leta ivuga ko ifite amategeko, ariko mu by’ukuri abagore basabwa kubabarira ubahohotera, yaba musaza wabo cyangwa papa wabo cyangwa uwo ari we wese".

Yongeyeho ati "Abagore batanga ikirego bagategereza imyaka itatu cyangwa ine ngo icyo baregeye gicyemuke cyangwa umwanzuro w’urubanza utangazwe. Ibi ni ibintu bitakwihanganirwa. Algeria ni iy’abagabo n’abagore bo muri Algeria".

Nyina wa Chaïma yavuze ko uwo ucyekwaho kumusambanya ku ngufu no kumwica, mu 2016 yari yaragerageje gufata ku ngufu uwo mukobwa we ubwo yari afite imyaka 15, ariko ikirego gihagararira aho.

Umuryango Femicides Algeria ukurikiranira hafi impfu nk’izo, uvuga ko kuva uyu mwaka watangira, muri Algeria abagore 38 bamaze kwicwa bazize kuba ari abagore.

Mu 2019, uyu muryango wabaruye abagore 60 bishwe, ariko wemeza ko umubare nyakuri wari hejuru cyane kurushaho kuko abagore benshi bicwa muri ubwo buryo ntibimenyekane.


Abigaragambije mu murwa mukuru Alger bavuze ko hari abapolisi benshi

Ijambo rya Mbere umuyobozi w’inzibacyuho wa ADEPR, Pastor NDAYIZEYE Isaie yavuze, ati "Guhindura ibintu ntibisaba imyaka", UMUBAVU TV twakurikiranye ihererekanyabubasha ryose uko ryakabaye, urabyibonera uko byari byifashe muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo