Alexei Navalny arashinja Perezida Putin ko ari we wamuhaye uburozi

Wa Murusiya uyoboye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya, Alexei Navalny avuga ko azi neza ko Perezida Vladimir Putin ari we yamuhaye uburozi.

Yabwiye ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage ati "Ndemeza ko Putin ari we wakoze iki kibi, nta bindi bisobanuro mfite".

U Budage aho bwana Navalny arimo koroherwa, buvuga ko yari yahawe uburozi bwo mu bwoko bwa Novichok. Ibigo by’ipimiro byo mu Bufaransa na Suwede (Laboratoire) byemeje ibipimo.

Kremlin, ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burusiya, bihakana uruhare urwo ari rwo rwose.

Asubiza ibibazo n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, umuvugizi wa Perezida Putin yavuze ko nta kintu cyerekana ko Bwana Navalny yahawe ubu burozi, ahubwo akaba yashinje ikigo gishinzwe ubutasi mu mahanga cya Amerika (CIA) ko kirimo gikoresha uyu munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bwana Navalny yarwariye mu ndege yari imukuye mu karere ka Siberia mu Burusiya ku wa 20 z’ukwa munani. Nyuma y’iminsi ibiri yihutanwe ku bitaro Charité biri ku murwa mukuru w’u Budage, Berlin.

Mu kiganiro yagiranye na Der Spiegel kuri uyu wa Kane kikaba ari na cyo cya Mbere kuva arwaye, Bwana Navalny avuga ko itegeko ryo kumuha uburozi bwa Novichok rishobora kuba ryaravuye ku bategetsi b’ibigo bitatu gusa bishinzwe ubutasi mu Burusiya, ibi na byo bikaba bigendera ku mategeko ya Perezida Vladimir Putin.


Alexei Navalny n’umugore we, Yulia Navalnaya, bifotoreje ku bitaro Charité arimo avurirwamo i Berlin mu Budage


Navalny yavuye mu bitaro i Berlin mu Cyumweru gishize

HITIMANA Apollinaire yabuze umurenganura ku ifoto yemeza ko ari iye iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi nk’Interahamwe ruharwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo