Al-Shabab yagabye igitero ku ngabo z’u Burundi muri AMISOM

Imirwano y’imbunda ziremereye yumvikanye mu masaha yo ku wa Gatandatu mu ntara ya Lower Shabelle mu majyepfo ya Somalia nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byaho.

Ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku Cyumweru, abarwanyi ba al-Shabab bateye ku birindiro binyuranye by’ingabo za Amisom nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Somali Memo kibogamiye kuri al-Shabab.

Kugeza ubu ingabo z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika zagiye kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) ntacyo ziravuga kuri ibi bitero.

Ibi bitero byabaye mu duce twa Arba’ow na Barawe n’ahitwa Arba hari ahanini ingabo z’u Burundi ziri muri AMISOM.

Abatuye utu duce bahamya ko bumvise urusaku rw’amasasu no guhangana gukomeye hagati y’impande zombi.

Imibare y’abaguye cyangwa abakomereye muri iyi mirwano n’ibitero byabereye ahantu hatadukanye ntiramenyekana.

Mu mpera y’ukwezi gushize kwa Karindwi, abarwanyi ba al-Shabab bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Amisom mu gace ka Bal’ad, igitero cyahitanye abasirikare batandatu b’Abarundi.

U Burundi ni igihugu cya kabiri nyuma ya Uganda, gifite abasirikare benshi mu ngabo za AMISOM, barenga 5,000.

AMISOM ifite ubutumwa bwo kugarura amahoro buzarangira mu 2021.


U Burundi ni igihugu cya kabiri gifite ingabo nyinshi muri AMISOM

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo