Al-Shabab yagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Amerika n’icya Kenya

Leta ya Kenya yatangaje ko yahitanye abasirikare bane b’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab ukomeje kuyogoza uduce dutandukanye tw’iki gihugu nyuma yo gushinga ibikingi ku butaka bwa Somalia.

Igisirikare cya Kenya cyahitanye aba barwanyi, nyuma y’imirwano yabaye kuri iki Cyumweru taliki ya 5 Mutarama 2020, yakomotse ku gitero cyagabwe na Al- Shabab ku ngabo za Kenya n’iza Amerika ziri mu nkengero z’iki gihugu..

Iki gitero cyagabwe n’abarwanyi ba Al-Shabab basanzwe bakorana na Al Qaeda cyafashwe nko kubahuka gukomeye Leta ya Kenya ndetse n’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zicumbikiwe mu kigo cya Gisirikare cyagabweho igitero.

Leta ya Kenya yatangaje ko igisirikare cyayo cyishe abarwanyi bane ba Al-Shabab, mu gihe yo ivuga ko abishwe ari abasirikare ba Kenya n’aba Amerika.

Igisirikare cya Amerika kivuga ko iki gitero cyabereye hafi y’akarere ka Lamu kagendwa cyane n’abakerarugendo.

Ariko kandi icyo gisirikare cyemeje ko hari inyubako n’ibikoresho byononekaye, kinahamya ko n’ubwo iki gitero cyaburijwemo, umutekano muri ako karere utarizerwa neza.

Al Shabab yasohoye amafoto yerekana amabendera yayo hafi y’ibisa n’indege zaturikijwe.

Hari amakuru ataremezwa neza avuga ko imwe muri izo ndege ari iy’abany’Amerika ikoreshwa mu gusuzuma urusaku mu kirere.

Mu Cyumweru uyu mutwe wigambye kugaba ibitero ku baturage cyahitanye abagera kuri 40, mu gitero cy’iturika ry’igisasu muri Somalia.

Kuri ubu abitwaje intwaro muri Amerika na Kenya bemeza ko nubwo Al-Shabab yagabye igitero ku kigo cya gisirikare, kugeza ubu umutekano waho umeze neza.


Ingabo za Amerika zemeza ko ubu hari agahenge

Ntabwo abapolisi bigishwa gukubita cyangwa gutuka abanyarwanda, Polisi yabivuze byose inakomoza ku bapolisi barasa mu kicyo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo