Al Shabab irigamba kwica abasirikare 12 b’u Burundi

Abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabab bigambye ko bateze igico bakica abasirikare bagera kuri 12 b’u Burundi bari mu ngabo za AMISOM.

Iki gitero cyabaye ku wa Gatandatu, uruhande rwa AMISOM ndetse na lLta y’u Burundi ntacyo baratangaza ku bivugwa na Al Shabab, ivuga ko yanakomerekeje abandi barenga 10.

Abarwanyi ba Al Shabab babwiye Radio Andalus ko aba basirikare ba AMISOM bari bavuye i Mogadishu basubiye mu kigo cyabo cya Gololey bageze mu gace ka Shabelle.

Ibinyamakuru muri Somalia bivuga ko muri iki gico (ambush) ingabo za AMISOM zatezwe na Al Shabab habaye imirwano yamaze hafi igice cy’isaha.

Aho iki gitero cyabereye ni mu karere ka Balad ku nzira bivugwa ko isanzwe iteye ubwoba kubera aba barwanyi nk’uko bivuwa na mustaqbalradio y’i Mogadisho muri Somalia.

Mu gitondo cy’uwo munsi kuri iyi nzira ngo hari hategewe umwe mu bayobozi muri aka karere bamwicana n’umushoferi we.

Mu mpera z’ukwezi kwa karindwi abarwanyi ba Al Shabab bagabye igitero ku ngabo za AMISOM muri aka karere ka Balad bica ingabo esheshatu z’u Burundi.

AMISOM yatangiye ibikorwa byo gusubiza ibirindiro bimwe na bimwe ingabo za Leta ya Somalia kuko ivuga ko yagaruye amahoro.

Somalia ariko iracyafite ibice byinshi bigenzurwa n’umutwe wa Al Shabab.

Byitezwe ko mu 2021 ingabo za AMISOM zizavanwa muri Somalia.

AMISOM igizwe n’ingabo zirenga ibihumbi 20, u Burundi bufitemo abagera ku 5,000.


Igihugu cy’u Burundi gifite abasirikare bagera ku 5,000 muri AMISOM





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo