Al Shabab irigamba kugaba igitero ku ngabo za Amerika ikabicamo benshi

Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab watangaje ko wagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika ku kibuga cy’indege cya Gisirikare cya Ballogoogle bakica abasirikare ’benshi’ ba Amerika.

Ibi bitero byabaye mu gitondo cya none ku wa mbere mu gace ka Shebelle kuri 100Km mu Burengerazuba bwa Mogadishu.

Uruhande rwa leta ya Somalia cyangwa iya Amerika ntacyo ruratangaza ku bivugwa na Al Shabab.

Mu itangazo uyu mutwe wa Al Shabab wasohoye, uvuga ko aha hantu wagabye igitero ariho hategurirwa hakanava indege za ’Drones’ zikora ibikorwa binyuranye muri Somalia.

Amakuru avuga ko ibi bitero byabanjirijwe no guturika kw’igisasu bigakurikirwa n’urusaku rw’amasasu kuri ibi birindiro by’ingabo za Amerika.

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo