Akarere ka Musanze gahagaze gate mu igwingira ry’abana

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Claire avuga ko niyo warya indyo nziza ariko ntasuku nti byakubuza ku gwingira, ibi Uwamariya Claire yabitangarije Umubavu mu kiganiro kigufi kijyanye naho Akarere ka Musanze kageze mungamba zo kurwanya igwingira ry’abana dore ko ari kamwe mudufite abana benshi bagwingiye.

Mu minsi ishyize ubwo hagaragazwaga uko uturere tw’u Rwanda duhagaze ku Kugwingira yerekanye ko abana bari munsi y’imyaka itanu bo mu karere ka Musanze muri bo 37.8% ni abana bagera kuri 19278, bagaragaza ku gwingira ndetse n’ibibazo by’imirire mibi.

Icyo gihe umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye itangazamakuru ko ibibazo by’imirire mibi mu bana bidaterwa nuko ibiryo byabuze ahubwo ari imyumvire y’ababyeyi ikirihasi ndetse n’ubumenyi buke mu gutegura amafunguro.

Ubwo twa mubazaga aho ingamba zigeze zijyanye no kurwanya igwingira, Uwamariya yavuze ko hakozwe ubukangurambaga cyane cyane bibanda ku kurwanya umwanda.

Yagize ati” turiho turakora ubukanguramba dufatanyije n’abafatanya bikorwa cyane cyane twibanda ku isuku “ aha ninaho yahereye avuga ko niyo wategura indyo nziza ariko idafite isuku bitakubuza ku gwingira ku ko ibyo biryo biba bitateguranywe isuku ihagije.

Yakomeje avuga ko ikibazo ki gwingira kiriho kigabanuka gusa imbogamizi bafite nuko hari bamwe mu babyeyi baza baturutse mu bihugu by’abaturanyi bakaza abana babo bafite ikibazo kigwingira ariko ntakundi babigeza kuko bose ari abana bu Rwanda nabo babafasha nk’abandi basanze mu gihugu.

Mu zindi ngamba zafashwe harimo ko buri mufatanyabikorwa yagiye abyara umwana umwe mu bafite ikibazo cyo ku gwingira akamwitaho akamuha ubufasha bushoboka.
Akarere ka Musanze usibye ikibazo cyo ku gwingira kw’abana bato, mu bihe byashyize hagiye havugwa mu bitangazamakuru ikibazo cy’umwanda, nkaho uwahoze ari Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yatangarije kimwe mu kinyamakuru yuko mu bintu bimubabaje avuye ku buyobozi adacyemuye ari ikibazo cy’umwanda ugaragara mu karere ka Musanze.

Gusa Uwamariya yavuze ko ku bijyanye n’isuku hakozwe byinshi birimo gufata abantu bose bari barwaye amavunja bakabahandura ndetse kurubu ngo ntiwabona umuturage wa Musanze utambaye inkweto nkuko mbere byahoze mu rwego rwo kurwanya umwanda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo