Akarere ka Huye kabonye Meya mushya

Ange Sebutege niwe umaze gutorerwa kuba umuyobozi w’Akarere ka Huye ku majwi 225 kuri 278 y’abatoye. Arasimbura Veneranda Uwamariya wari umuyobozi w’Agateganyo wasimbuye Eugene Muzuka wegujwe.

Ange Sebutege w’imyaka 36 yari asanzwe ari umuyobozi w’ishami rishinzwe itangwa rya service mu Kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, yatsinze undi mukandida witwa Kayisire Pauline wagize amajwi 52 gusa.

Sebutege Ange watorewe kuyobora aka karere asanzwe ari nako akomokamo.

Sebutege Ange ni umugabo ufite imyaka 36 y’amavuko. Afite umugore n’abana babiri. Akaba yakoraga muri Immigration ahagarariye ishami rishinzwe imitangire myiza ya service n’itumanaho.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo