Akarengane ka Nyiraminani watewe inda adakuze, yibwe umwana, yafunzwe by’amaherere no hafi yo kwicwa-Video

Nyiraminani Clementine uvuka mu cyahoze ari Cyangugu (ubu mu Karere ka Nyamasheke), yabuze ababyeyi be muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 abonye ubuzima bukomeye aza i Kigali gushaka akazi aho ahantu ha mbere yakoze ariho yaterewe inda n’umusore waho.

Ibi byavuyemo ibintu birebire ku buryo umwana yabyaranye n’uyu wamuteye inda, yaje kumwibwa, agafunga mu buryo bw’amaherere nkuko abivuga ashinjwa ngo guta umwana, ubu amaze imyaka umunani atarongera kubonana n’uyu mwana we na we avuga ko yibwe.

Avuga uburyo yatewe inda, Nyiraminani yavuze ko yohejwe n’umusore wo mu rugo yakoragamo akazi ko mu rugo aho ngo yari agiye mu Cyumba amushyiriye ibyo kurya akamubwira ngo abe areba Televiziyo akanajya koga amukingiranye.

Ngo yasize kandi asizemo Filimi zikunze kwitwa iz’urukozasoni (porono) ku buryo yagarutse avuye gukaraba agasanga Nyiraminani umubiri we wahindutse ndetse n’ubwenge bwavuye ku murongo nkuko abivuga, ati "Aje ambwira sheri (Cher) biza kurangira turyamanye, ni muri ubwo buryo yanteye inda".

Avuga ko yatewe inda ari ku wa Gatandatu, ku wa Mbere uyu musore wamuteye inda agahita yigira kwiga hanze, yari amaze ukwezi n’igice muri uru rugo nkuko abivuga, yatewe inda abura amezi makeya ngo yuzuze imyaka 16 y’amavuko (ni ukuvuga ko yari afite 15).

Nyuma yo gutwita yanyuze mu buzima bukomeye n’uwamuteye inda ayarigendeye kwiga hanze, aho byanabaye ngombwa ko ajya kuba aho yita mu Butayu Samuduha mu ishyamba aho avuga ko yahamaze amezi ane kuko atari afite ubushobozi bwo kubona aho yaba.

Ageze igihe cyo kubyara ngo yagiye kuba kwa muganga aho ngo yamaze amezi abiri n’ibyumweru bibiri, ngo niho yakoreye ikiriri cy’ababyeyi.

Umwana we amaze kugira ukwezi ngo ni bwo yatangiye kurega uyu musore wamuteye inda, aha yari akiba kwa muganga ngo aho bamubazaga uwamuteye inda akicecekera kubera ubuzima yari arimo.

Ngo yabibwiye uyu musore wamuteye inda, amubwira ko aho azamurega hose azamwitaba, ati "Nahereye mu Mudugudu, mbibabwiye umukuru w’umudugudu bamutera utwatsi, anyandikira igipapuro njyana ku Kagali, ngezeyo na ho birananirana banyohereza ku Murenge, naho birananirana sinzi ukuntu byagendaga".

Nyiraminani avuga ko umusore wamuteye inda yitwa NDENGEYINGOMA Jean Paul (mu rugo iwabo ngo bakunze kumutazira ’KIME’ kubera uburyo ateye), uyu ngo ni mwene NDENGEYINGOMA Anaclet.

Ibi ngo byaje no kugera mu rukiko rwa Gasabo baraburana na byo ntibyagira icyo bitanga aho Nyiraminani yamuregaga kutamufasha kurera umwana babyaranye, ngo gusa ntiyanamwemeraga.

Igihe cyarageze ngo bamujyana ahantu mu Mujyi bamubwira ko bagiye gupimisha ADN, ibizamini bamubwira ko byasanze umwana atari uwabo kuko atari azi no gusoma abasabye ibipapuro byanditse ibisubizo ngo age kubisomesha barabimwima. Hari muri 2013 nkuko Nyiraminani Clementine abyivugira.

Ibi bizamini avuga ko yabikemanze kuko atari azi no gusoma (ubusanzwe ku babizi neza muri 2013 mu Rwanda ntibapimaga ADN).

Nyuma yuko bamubwiye ko umwana atari uwabo, yakomeje kumurera mu buzima bukomeye aza kumwibwa afite umwaka n’amezi abiri aho ngo yaje avuye mu kazi k’ubuyede yari yagiyeho agasanga bamutwaye.

Yahise ajya mu rugo rw’iwabo w’uwo musore amusangayo ari kurira, bamubwira ko ngo umwana bamutoraguye, ngo yabwiwe ko niyibeshya bagakomeza kumubona aho, bari bumufunge.

Yagiye CID Kacyiru kurega agezeyo ngo bahamagara Gitifu w’Akagali ababwira ko niba bamufite bamufunga ngo kuko yabatereye umwana, ngo umupolisi atibuka wavugiraga ahagaragara yahise ashyira ijwi mu buryo butumvwa na buri wese birangiye amubwiye nabi ngo bamufunge yabatereye umwana.

Yafunzwe ibyumweru bibiri aho kuri Polisi Kacyiru aza kubona umwavoka uvuga ko aje kumuburanira, uyu ngo yaje kumwaka ibyangombwa bye byose binarangira abiburiyemo irangamuntu ye (iyo afite ni iya Kabiri kuko iya mbere yaburiye kuri uwo mwavoka waje avuga ko aje kumuburanira).

Ngo yafunzwe mu gihe kingana n’amezi atandatu aregwa ko yataye umwana, nyuma aza kuburana akatirwa imyaka 5 bamujyana muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge yahoze ari 1930, yaje kujurira arongera araburana nyuma akatirwa amezi biza no kurangira afunguwe.

Afunguwe ni bwo yagiye abaza amakuru ngo aza kumenya amakuru ko umwana we bamutwaye hanze mu gihugu cy’u Bwongereza.

Nyiraminani avuga ko hanageragejwe inzira zitandukanye yita ko zari izishaka kumwivugana ariko Imana ikagenda imukingira akaboko.

Nyuma y’ibi bibazo byose by’inzitane birimo ubuzima bukakaye yabayemo amaze guterwa inda, uburyo yafunzwe by’amaherere nkuko abivuga, uburyo yatwawe umwana we n’ibindi, afunguwe yagerageje kugeza ikibazo cye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kugira ngo ikibazo cye by’umwihariko aho umwana we aherereye hamenyekane ndetse n’uwamuteye inda abe yakurikiranwa gusa ngo amaze kujyayo inshuro nyinshi bamubwira gusa ko ngo bari kubikurikirana ariko ntabone igisubizo cyangwa ngo amenye igihe bizarangirira.

Avuga kuri iki kibazo, Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi w’uru Rwego rwa RIB, yavuze ko ngo ibikorwa byose by’iperereza bikorwa mu ibanga bityo ngo batavuga aho Dosiye kuri iki kibazo igeze.

Abajijwe niba Dosiye itagira igihe igomba kuba yagerejwe mu Bushinjacyaha, ati "Dosiye iyo irangiye ishyikirizwa ubushinjacyaha".

Abajijwe igihe bifata, ati "Biterwa na Dosiye". Abajijwe niba hari n’ishobora kugeza ku mwaka itarashyikirizwa ubushinjacyaha, ati "Biterwa na Dosiye".

Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko ngo hari Dosiye zishobora kwihuta n’izishobora gutinda ngo bitewe n’impamvu nyinshi zirimo nko kuba ibikenewe byatinda n’ibindi.

Kuri iyi Dosiye ijyanye n’ikibazo cya Nyiraminani, Umuhoza Marie Michelle yavuze ko ngo harimo byinshi ngo nko kuba uriya mwana yarabanje4 kujyana mu Bwongereza, ati "Ndibaza ko atari hano hafi", kuba ngo uyu yarigeze gukurikiranwaho guta umwana, ati "Urumva harimo imirimo myinshi".

Kuri ibi byose nkuko byumvikana, nta gihe Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi w’uru Rwego rwa RIB yatanze Dosiye ijyanye n’ikibazo cya Nyiraminani izaba yashyikirijwe ubushinjacyaha ngo ikibazo cye gisobanuke.

Icyo Nyiraminani yifuza, ni uko yamenya aho umwana we aherereye kugeza ubu ndetse akanahabwa uburenganzira bwose ku mwana we dore ko ngo afite amakuru ko umwana we ajya yigunga kubera kutamenya aho umubyeyi we ari kandi ngo afite amakuru ko akiriho.

Umubyeyi urera Nyiraminani ubu anamufasha kugaruka mu buzima, asaba Perezida Kagame ko yafasha uyu mwana gukemura ikibazo cye uburenganzira bwe bukubahirizwa ndetse n’ubw’umwana we kugeza ubu atazi aho aherereye.

Byose byiyumvire muri iyi Video utasanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
iganze Kuya 10-03-2020

Ahubwo uyu mwana akeneye ubufasha ndetse no kugirwa inama ngo atazagirirwa nabi n’uyu muryango utarafashe umwana nk’uwabo, muduhe nimero twamubonaho.
Abagome gusa! Umwana nk’uyu w’imfubyi akagirira ikibazo mu rugo rwabo bakamutererana bigeze aha, nkaho ubugome bamugiriye budahagije, bakamufungisha?

Ndabagaye cyane namwe mwigaye. Abanyu bari za burayi, ubu koko mwabuze icyo mwafasha uyu mwana? Nibura munanirwa no kumugira inama yo kugana FARG ngo yige, cga ashakirwe aho kuba?. Nyagasani Imana azahorere iyi mfubyi mwishe akayirengera mwa bantu babi mwe!