Akamaro ko kunyara k’umugore mu gihe cyo gutera akabariro

Iyo tuvuze kunyara k’umugore mu gihe cyo gutera akabariro ntituba
tuvuze kurya umugore ashobora kunyara bitewe n’uko uruhago rw’inkari
rwuzuye, cyangwa bitewe n’uko yumva ashatse kwihagarika.

Iyo tuvuga umugore unyara, tuba tuvuga umugore usohora amavangingo
atari inkari mu gitsina bitewe ahanini n’imvubura zo kwishimira cyangwa
kunyurwa n’igikorwa cyo gutera akabariro aba arimo.

Kunyara k’umugore mu gihe cyo gutera akabariro bishobora guterwa
n’ubuhanga bw’umugabo wamurongoye cyangwa amarangamutima
aturuka ku mpamvu zitandukanye zifitanye isano n’imibanire ye myiza
n’uwo bashakanye, kunyurwa no kwishimira igikorwa nyir’izina umugore
yari afitiye uwamurongoye kandi nta kindi nta zindi mbogamizi zabuza
umugore kwishima.

Zimwe mu zindi mpamvu zituma umugore atazana amavangingo:
- Indwara y’ifumbi
- Ibikomere byo mu bwonko ( Guhangayika)
- Kutishimira uwo bakorana igikorwa
- Kuziba kw’imiyoboro ishinzwe kurekura ayo mavangingo
- Uburwayi bwabaye karande mu mubiri.
Ku mugore:

Ubushakashatsi butandukanye, bugaragaza ko kunyara k’umugore mu gihe
cyo gutera akabariro bimufasha cyane mu kuruhuka no kuryoherwa
n’imibonano mpuzabitsina.
Nubwo bitewe n’imitere y’umugore hari abashobora kunyara cyangwa
kuzana amavangingo ariko batarangije, reka turebere hamwe zimwe mu
nyungu zo kunyara ku mugore mu gihe cyo gutera akabariro. Ese bifasha
iki umugore?
a) Kuruhuka k’umubiri
b) Imitekerereze myiza y’ubwonko
c) Gucya ku maso
d) Kutarwara ibibyimba kuri nyababyeyi cyangwa ku bwonko
d)Kuzibuka kw’imitsi imwe n’imwe yo mu mubiri
e) Kongererwa igikundiro
f) Birinda gukomereka no kokerwa mu gitsina
Ku mugabo:
Abagabo benshi, aho bava bakagera bakunda umugore unyara mu gihe
cy’imibonano mpuzabitsina. Benshi, bibazanira umunezero bigatuma
urukundo bakunda abagore babo cyangwa ababanyariye mu gihe batera
akabariro rudakonja.
Muri rusange, dore icyo kunyara k’umugore mu gihe cyo gutera akabariro
bimarira umugabo:
a)Bimurinda gukomereka mu gitsina
b) Bifasha kurangiza vuba adakoresheje imbaraga z’umurengera

c) Byongera uburyohe muri icyo gikorwa
d) Birinda gucana inyuma
e) Bimutera ishema, akagira umutuzo, bikazana amahoro mu rugo
f) Birinda kurwara indwara ya paralyze, ntabwo umugabo yitunatuna
akoresha imbaraga nyinshi kugira ngo arangize





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nsengiyumva.erc Kuya 15-11-2018

Murakoze.kunyigishomuduha.turabemera

Nsengiyumva.erc Kuya 15-11-2018

Murakoze.kunyigishomuduha.turabemera

AUGUSTIN Kuya 11-11-2018

TUBASHIMIYE IZO MBUGURO MUKOMEJE KUTUGEZAHO

thacienkarekezi Kuya 6-11-2018

eseabagorebosebagira.amazi

Kwihangana James Kuya 18-07-2018

Mbashimiye inyigisho n’impunguro nziza ntubungukiraho