Aho kugira ngo minisiteri mbarizwamo  ishyigikire ibishegu, nahitamo kwegura

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, yatangaje ko yasezera ku mirimo ye aho kugira ngo Minisiteri abarizwamo inafite mu nshingano umuco itere inkunga umuhanzi uririmba ibishegu.

Aya magambo akomeye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yayatangarije kuri Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, mu kiganiro cyagarukaga ku mpaka zimaze igihe z’ibishegu mu ndirimbo zikomeje gusohoka muri iki gihe.

Bamporiki yavuze ko abahanzi bakora bene izo ndirimbo, hari byinshi bononera u Rwanda ariko nabo batiretse cyane ko usibye kuba babihanirwa n’amategeko ariko biyima n’amahirwe yo kuba hari ubufasha runaka bw’igihugu bahabwa.

Yibukije abahanzi ko bari kwangiza amategeko kandi ashobora kubahana, ati”Mbaye ndi umuhanzi nkaba mfite ibihangano byahanwa n’itegeko nabanza ngahanga ibyarikuraho kuko ribangamiye inyungu zanjye. Igihe usohora ibyo bihangano itegeko rihari uba wishyira mu bibazo.”

Yanakomoje ku mahirwe akomeye abahanzi bakomeje kwiyambura, ati”Turi kugana aho umuhanzi azajya akora igitaramo yabisabiye uburenganzira, abantu bakareba ibyo wahanze ugiye gutaramamo.”

Usibye kuba bakwimwa uruhushya rwo gukora igitaramo, Bamporiki avuga ko aba bahanzi bakomeje kwiyambura ubufasha ubwo aribwo bwose bakagenewe na Leta.

Ati ”Sinshobora kuba ndi muri Minisiteri ngo ishyigikire, itere inkunga umuhanzi wamamaza ubusambanyi, nasezera. Hari ibyo ntashaka ko amateka azambaza.”

Bamporiki yibukije abahanzi kandi ko badakwiye gutwara n’amafaranga binjiza kuri Youtube n’imbuga nkoranyambaga ngo bagomere u Rwanda.

Ati “Mu by’ukuri igihangano cy’umuntu ushobora kukinjiramo ugatana ntuhuze nawe, ariko ibihangano twagize muri ibi bihe bya Covid-19, aho kugira ngo inganzo ikuganishe ku kuntu twava muri ako kaga, ikakuganisha ku kuduteza akandi kaga. Ni ikintu cyo kugayira aba bana kuko ntibadufashije kandi nabo ntibifashije.”

Bamporiki yemera ko hari intambwe u Rwanda rutaratera ariko rwatangiye urugendo rwo kurwanya izi ndirimbo. Imwe muri izi ntambwe ni ugushyiraho itegeko rihana icyaha cyo gukorera ibijyanye n’urukozasoni mu ruhame.

Yavuze ko ikibura ari ugushyiraho urwego rugenzura ibihangano mbere y’uko bisohoka bityo ibirimo ubutumwa bigakumirwa. Gusa yongeyeho ko abantu badakwiye kumva ko urwo rwego rudahari ngo bakore ibyo bishakiye.

Yijeje abahanzi ko bitazasaba igihe kinini ngo uru rwego rube rwamaze kujyaho bityo hagakumirwa ibi bihangano byangiza abakiri bato.

Icyakora yashimiye abanyarwanda ko bakomeje kugaragaza ko badashyigikiye ibi bihangano, anasaba abahanzi kureka gukomeza gucura intwaro ishobora kuzabarimbura.
source igihe.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo