Burundi: Agathon Rwasa mu bazahatanira ubutegetsi mu matora

Agathon Rwasa yemejwe n’abarwanashyaka b’ishyaka CNL(Conseil National pour la Liberté) ejo ku Cyumweru ko ari we uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba taliki 20, Gicurasi, 2020, amatora bazaba bahatanyemo n’ishyaka riri ku butegetsi.

Uwari uhagarariye imihango yabereyemo kwakira Kandidatire ya Rwasa witwa Félix Mpozeriniga, ni we wavuze ko abagize Biro y’Ubutegetsi ba ririya shyaka bemeje ko ari Rwasa uzabahagararira.

Agathon Rwasa ni umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta y’u Burundi bamaze igihe muri Politiki. Rwasa ubu afite imyaka 56 y’amavuko.

Ni we uzahangana muri ariya matora na Gen Evariste Ndayishimiye wemejwe n’ishyaka rya Perezida Pierre Nkurunziza, CNDD-FDD.

Muri 2010 Rwasa yavuye mu ishyaka FNL yihuza n’abandi banyapolitiki bakora icyo bise Amizero y’ Abarundi (Espoir des Burundais) iki kikaba aricyo cyahanganye n’ishyaka rya Pierre Nkurunziza muri 2015 ariko riratsindwa.

Muri 2018 yaje kujya muri CNL kugira ngo ahuze n’ibyo itegeko nshinga riteganya.

Umuvugizi wa CNL witwa Aimé Magera avuga ko biteguye kuzahangana na Gen Ndayishimiye mu matora kandi ngo bizeye intsinzi.

Ngo n’ubwo uruhande rwa Gen Evariste Ndayishimiye rwarahiriye kuzatsinda amatora kandi rukaba rusanzwe rufite amafaranga n’ijambo, ngo uruhande rwa Rwasa naryo rwiyemeje kuzahangana kugeza rutsinze.

Pierre Nkurunziza wari usanzwe ayobora u Burundi yemeje ko atizayamamaza mu matora azaba muri 2020.

Intego ni ukumurongora akaba Mama w’abana banjye, Patrick wo mu ’Runana’ yakaniye ngo ararongora umuhanzikazi Sunny uzwiho udushya twinshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo