Agashya: Nyumvira ibiba kuri uyu mugabo munini ku isi

Umunya-Mexique witwa Manuel Uribe ari hafi kuzuza imyaka 47 y’amavuko kuri ubu afite ibiro 579. Amaze gusohoka mu nzu inshuro eshatu mu gihe cy’imyaka itandatu ariko afite icyizere ko azongera gusohoka ku nshuro ya kane ndetse akanakora ubukwe.

Manuel Uribe wasohotse muri Guinness record book nk’umuntu munini ku isi ntashobora kunyeganyeza akaguru.

Muri iki gihe, Manuel Uribe ngo arashaka kugabanuka no kuva ku biryo bidafite intungamubiri zihagije (junk food) kugira ngo abantu bamenye akamaro k’ibiryo bifite intungamubiri ariko ngo ntabwo arwanya abacuruza ibyo biribwa (junk food).

Mu mwaka wa 2011, Uribe yari afite ibiro 597. Muri 2008 yagabanyije ibiro bye bigera kuri 360 none muri Gashyantare 2012 yari afite ibiro 200 byose abikesha gutoranya indyo ikwiye.

Uribe afite inshuti y’umukobwa witwa Solis utunganya imisatsi kandi ngo babanye neza nk’aba fiancés. Bamaranye imyaka ine ndetse ngo barifuza kuzarushinga byemewe n’amategeko.

JPEG - 21.1 kb
JPEG - 27.8 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Dumburi Kuya 9-05-2019

Yewe umunyarwanda yaravuze ngo umurengwe wica nk’inzara bamwe bicwa ninzara abandi bicwa nibiryo.ubu Leta nyuma y’urugamba rwo kugwingira izagorwa irwana numubyibuho ukabije. byantangaje ngo umubyibuho watangiye kwibasira uduce tw’icyaro kurusha abanyamugi. bigishererotumenye ukoimirire yitabwaho.