Agahinda ka Mukamwezi ufite umugabo ukora muri MINIJUST wamuhariye kurera abana 5 wenyine

Mukamwezi Vestine ni umubyeyi w’abana batanu (5) utuye mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, yemeye gukora urugendo ava i Muhanga aza i Kigali kubera agahinda yatewe n’umugabo we avuga ko akora muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), uyu mugabo bashakanye nyuma bakaza gutandukana ngo akaba yaramwimye indezo y’abana 5 babyaranye yewe n’ibyemezo by’inkiko ngo ntabikozwa.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU asobanura uko ikibazo cye giteye n’amavu n’amavuko yacyo, Mukamwezi yatangiye avuga ko yari afite akazi (yize Ubucuruzi n’Ubucungamari, Commerce et Comptabilite) gusa ngo nyuma yaje kugasezererwaho mu buryo avuga ko budasobanutse, akavuga ko abantu bagiye bamubwira ko gusezererwa kwe uwo bashakanye yaba yarabigizemo uruhare.

Avuga ko ashakana n’umugabo we babyaranye abana batanu (abahungu 2 n’abakobwa 3), bashakanye bakennye ku buryo baryaga ari uko basabye.

Ati "Twashakanye dukennye, twaryaga dusaba, twasabaga abantu, abantu benshi baratuzi kuko twagiye dutura ahantu henshi, twatuye i Musambira, twatuye ku Mugina ariko turi abakene ba bandi banyuma turya ari uko twasabye ndetse abantu bafite imirimo bakaduha ibijumba tukajya gukura".

Uyu mubyeyi avuga ko ubuzima bwaje guhinduka umugabo we akabona akazi, ngo gusa nyuma yo kukabona yatangiye kugenda ahindura imyitwarire, ibyo yita ko byatewe n’umurengwe.

Ngo nyuma yuko uyu mugabo we agiye azamuka mu ntera, yatangiye kujya amubwira ko ngo abantu bamubwira ko badakwiranye, ati "Jyewe ikimbwira ko ari umurengwe, nyuma yuko amaze kubona akazi agiye azamuka, yarabanje arambwira ngo abantu bamubwira ko ngo tudakwiranye, nkamubaza ngo ese kubera iki? Ngo icya mbere uri igikara, ikindi ndagusumba, ikindi ngo nturi umugore ushamaje najyana mu muhanda nk’umuntu ukora mu nzego nk’izo nkoramo...".

Uyu mubyeyi ngo yamukeburaga amubaza uburyo amaze gutera intambwe akaba atangiye kumwereka ko bataberanye, ati "Cya gihe dukennye wifuzaga ko nkuba iruhande none urakize urumva ko hari abandi bagore mwagendana?.

Ngo yahise amuha urugero rw’umugore wundi bakoranaga mu kazi abona bagendana mu nzira ngo akabona ari sawa, ati "Nka kanaka mbese nka buriya mujyanye mu nzira wabona ko ari swa ariko wowe bintera isoni no kukugendana".

Mukamwezi avuga ko uyu mugabo we yakomeje kugenda ahindura imico, aho ngo yatangiye kujya aza yasinze, rimwe na rimwe agasimbuka igipangu, akicisha inzara abana n’ibindi.

Icyababazaga uyu mubyeyi cyane ngo ni uko iyo yabaga atahashye, yageraga mu rugo abana bari bakiri bayota bashonje ndetse na we ubwe akamutuma ibasi irimo amazi akayizana ngo agafata ikaramu akidaha akajya aruka inyama agamije ngo kumwereka uko abandi bagore bateka.

Mu kiniga cyinshi, ngo ibi byaramukomeretsaga bikomeye cyane cyane atekereje uburyo babanye mu bukene n’uburyo atangiye kumuhinduka gusa ngo yagiraga kwihangana akabika ibanga ry’urugo ariko ngo abantu bagendaga babona ananuka kuko yari abyibushye mbere.

Uyu mugabo ngo yakomeje imico mibi kugeza ubwo muri 2003 uyu mugore we yaje kumusanga aryamanye n’umukozi wo mu rugo ngo ahita amukubita urushyi, ati "Ikintu yakoze, yakoze yahise ankubita urushyi ariko nyuma yaho aza kunsaba imbabazi nyine abagore burya turoroha, ndanamubabarira numva ko ari nk’impanuka yamubayeho ariko nyuma naje kubona ko ari ingeso yadukanye cyangwa se yari afite ntari nzi kuko namwizeraga nk’umuntu twabanye mu bibazo".

Ibibazo byakomeje kuba ibibazo hagati ya Mukamwezi n’umugabo we wanaje gushaka undi mugore nyuma yuko abonye akandi kazi mu cyahoze ari ’Ongera Microfinance’ aho yari Gérant wayo, ibintu byatumye atanongera gutaha ahari mu rugo iwe.

Uyu mubyeyi ngo icyamubabaje kikanamutangaza, ngo yagiye aho uyu mugabo yabanaga n’umugore we wa Kabiri atwaye n’abana babyaranye bari bakiri batoya, akabirukana saa sita z’ijoro aho ngo batoraguwe n’irondo.

Icyo gihe ngo uwari Meya wa Musambira yamugejejeho iki kibazo ategeka uyu mugabo kugikemura bityo ngo amuha amafaranga yo kwikiza anamubwira ko nagira ikibazo azajya asubirayo ariko ngo nyuma yaje gusubirayo asanga aho yabaga ntagihari ndetse yanahasize umugore bahabanaga kuko yari yasubiye gukora mu by’inkiko.

Uyu mubyeyi avuga ko umugore wa Gatatu yashatse ukomeye nka we bakoranaga mu by’inkiko, ari we ngo bafatanya kugenda bamurenganya ndetse banafata abana babyaranye nabi.

Ibi bibazo byose kimwe n’ibindi tutavuze hano, ni byo byaje kubyara gatanya hagati ya Mukamwezi Vestine n’uwari umugabo we mu 2007 aho ngo mu gutandukana bamutegetse kujya atanga indezo ingana n’ibihumbi 40 ku kwezi gusa ngo iyi ndezo yarayitanze ariko agiye gukora mu rwego rw’Umuvunyi arayihagarika.

Byaje gusubira mu nkiko bisaba ko uyu mugabo akatwa amafaranga arenga ibihumbi birenga 200 bihwanye n’amezi atandatu yari amaze atamuha indezo yasabwe n’amategeko.

Umwe mu bana babyaranye, yaje gutsinda ikizamini uyu mubyeyi amusanga ku Muvunyi aho yakoraga ngo amusabe ubufasha, ngo icyatangaje uyu mubyeyi ni uko yabasohoye shishitabona ndetse ngo yari agiye no kubahakubitira intebe mu mutwe, umwe mu bakozi bakorana ngo ni we wahagobotse arahosha uyu mugabo birangira abahaye ibihumbi 40 anemera ko azajya arihira umwana ariko ngo yabikoze igihe gito nyuma aramwigarika ngo azasubire kumurega.

Uyu mubyeyi avuga ko iki kibazo cye yakigejeje ku bantu benshi barimo nzego zitandukanye za Leta,nk’uko bigaragara mu nzandiko afite z’ahantu yagiye anyura hose, ngo gusa byakomeje kwanga zimwe mu nzego za MINIJUST yari yishingiye iki kibazo, abwirwa ko ngo batashobora guhatira umuntu gukunda abana be.

Yakomeje gusiragizwa n’inzego zitandukanye nkuko abyivugira muri Video, bityo ngo akabona ikibazo cye cyakemurwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika gusa nubwo ngo yagiye agerageza kujya aho yagiye ngo amugezeho ikibazo cye hamwe na hamwe ntibimukundire kubona umwanya wo kubaza ndetse ngo hari nubwo bumvaga ko agiye kuhajya bakamuhamagaza hutihuti ngo bagiye kumufasha nyamara ngo bakamuha itariki ya nyuma yuko Perezida azaba yahavuye, bikarangira ubwo.

Icyo uyu mubyeyi ashaka ni ukubona amafaranga yo kwishyurira abana ishuri no kubona ibikoresho bajyana ku ishuri kuko imyanzuro y’inkiko yose nta n’umwe uyu mugabo yasize mu bikorwa usibye kubona amafaranga y’indezo ibihumbi 67000.

Ikindi ni amadeni atabarika afite yatewe no kwirirwa yirukanka kuri iki kibazo ndetse n’ibibazo by’abana bagiye barwara bakabura kivuza, ibyabaye intandaro ikomeye n’amadeni tutanibagiwe ko aba bana bose bagombaga kwiga amashuri ndetse bakanabona ibibatungana n’uyu mubyeyi wabo.

UMUBAVU tukimenya ibi bibazo cy’uyu mubyeyi, twashatse kumenya icyo uyu mugabo akivugaho maze avuga ko kutita kuri ba bana ngo hari abagiye bagaragaza gushaka kumutegeka ibyo abakorera, yewe ngo hari n’abataramugezagaho indangamanota ngo arebe amanota babonye.

Gusa yagaragaje ko ibyakorwa byose ntacyo bimubwiye ati "Azakore icyo azashaka cyose amategeko arahari".

Abajijwe ku byo uyu mubyeyi yavuze ko yagiye ashaka kumutega ngo amugirire nabi, uyu mugabo aseka cyane ati "Ntacyo nakomeze anyamamaze ni cyo agambiriye...".

Agahinda ka Mukamwezi ufite umugabo ukora muri MINIJUST wamuhariye kurera abana 5 wenyine:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Gikundiro Kuya 22-10-2019

Njye nagira inama MUKAMWWZI ko agomba kumenya ko yahawe ubutane, rero agomba kureka gutekereza uwo mugabo. Kuba barahawe ubwo butane agomba kumenya inshingano na we afite ku bana bahuriyeho, agomba kureka guhirikira inshingano kandi ze azubahiriza. Nk’umuntu wize agomba gukoresha ubumenyi n’imbaraga afite akabona ikimutunga n’abana. Kuba agana inzego zitandukanye, agomba kumenya ko hari icyemezo cy’Urukiko cyabaye itegeko. Kuko atakijuririye ngo gikurweho, n’amafaranga avuga ko ari make yari gusaba Urukiko rukayongera.

Ibyo uwo mudamu ari gukora nabifata nko guharabikana no kwangiaha abana se. Kandi agomba nanone kumenya ko umugabo aramutse amureze mu nzego zibifitiye ububasha, yakwirengera ingaruka z’urubanza.

Icyo nzi, umugabo yaramwihoreye kubera ko yitonda ikindi n’impuhwe agirira abana.

Nasoza musaba kureka gusiragira mu nzego kuko ari guta umwanya wo kwikorera ibyamuteza imbere n’ibyamufasha kuzuza inshingano ze nk’uruhare rwe ku bana.

titi Kuya 20-10-2019

hari ikintu kimwe uyu mugore yirengagiza, nawe abana yarababyaye kandi abafiteho inshingano nk’umubyeyi. niba umugabo amuha indezo yategetswe n’urukiko birahagije kuko nawe acyeneye kubaka ubuzima mu rundi rugo arimo. ntago rero yatunga ingo ebyiri. niba barananiwe kubana ntago ari ngombwa kumwizirikaho. ni atecyereza icyo yakora arere abana be ahereye kuri ayo 65K kandi batanduka hashobora kuba hari n’imitungo yamusigiye nk’umuntu wasigaranye abana. ashobora kuba yarabonye umugabo abonye akazi keza agatecyereza ko ubwo imibereho ye ihindutse nawe azamwongerera ibyo amufasha yiyibagije ko umugabo yamaze gufata urundi rugo arirwo ashyizeho umutima. erega abanyarwanda baca umugani ngo impuhwe z’umwana ziva kuri nyina. ni gute yumva ko umugabo yagirira impuhwe nyinshi z’abana na nyina batakibana n’abatabanye neza abana barahazaharira nankanswe abatandukanye. mbiswa nigendere ariko ni atiga gukora akiteza imbere azagwa nzira arega kandi ntacyo bizamumarira. n’iyo yagera kwa Perezida ntacyo byamufasha ubwo byavuye mu nkiko kuko nawe yubaha ubutabera bw’u rwanda abamubajije ibibazo bose byaranyuze mu nkiko ababwira ko ubwo ubutabera bwabahaye imyanzuro bagomba kuyikurikiza.

Kumirwa Kuya 19-10-2019

Uyu mubyeyi akwiye kwegerwa akaganirizwa,kuko nuwapfakaye rwose ajya atunga abana be kd bagakura
Ikindi yegere Imana ijya ifasha indushyi
Hanyuma uwo mugabo gito we Isi izamwereka uko ijya ihemba niba Koko yanga abo yabyaye,amategeko nubundi aberaho ibigande,kuba yishyura indezo byo ni inshingano,ariko aziko atariyo izanavamo schools fees
Imana itabare imiryango,kd irengere abo bana
Ubuyobozi nabwo burahari buzamufasha singombwa HE gusa

Nyiramana Kuya 19-10-2019

Yaya uyu mudamu nareke kwitesha umutwe afate fr urukiko rwategetse kandi umugabo atanga .Wese Uruhare rwe muburere bw’abana be ni ubuhe kiki nyumva ko umugabo ariwe wakora byose.Nafate ayo nawe ashakishe

Kibwa Kuya 18-10-2019

Uyu mugore nahe umugabo namahoro. Abapfakazi bo ntibariho. We afite amahirwe afite abana, yarize kuki adatekereza uko yarema ubuzima bwe afategereje abandi. Uyumuco nimubi. Yikwitaza abana, niyirwaneho ave kumugabo wabandi.

Uyu mugabo nigisambo kibi. Niba afite ibyo yapfuye nuwari umugore we yakwibutse abana be? Ese ntabemera nkabe? Nigute yakorera igihugu murukundo yirengagiza abo yabyaye. Ese yibuka ko azasaza abana bagakura? Ndabona afite ikibazo mumutwe, abamuzi bamufashe.

Gusa umugore anteye umujinya.