Agahinda k’ibyamamare byababajwe n’urupfu rwa Alexia

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Mutarama 2019 nibwo
hamenyekanye inkuru y’incamugongo ku banyarwanda ivuga urupfu
rw’umunyamideli Alexia Mupende Mupende wishwe nyuma yo gufatwa ku ngufu
n’umukozi wa mukoreraga afatanije n’undi musore bagahita batoroka.

Urupfu rwa Alexia rwashenguye benshi mu muryango we n’abakoranaga na we
ndetse n’ab’igeze kugira aho bahurira nawe. Uyu mukobwa yitabye Imana
habura igihe gito ngo akore ubukwe dore ko ubukwe bwe bwari ku itariki ya 9
z’ukwezi kwa kabiri 2019.

Benshi mu byamamare mu Rwanda biganjemo abanyamakuru ndetse
n’abanyamideli bagaragaje agahinda gakomeye batewe na Alexia Mupende
ndetse benshi banashimangira ko yari umukobwa uca bugufi kandi utuje.

Ibyamamare nka Shaddyboo, Ingabire Habiba , Jay Rwanda , umuhanzi Yvan
Buravan , Uncle Austin , Sandrine Isheja , Antoinette Niyongira n’abandi ni
bamwe mu bagaragaraje agahinda gakomeye batewe n’iyi nkuru.

Shaddy boo abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yagize ati:”uruhukire mu
mahoro nshuti yanjye birababaje cyane” naho Ingabire Habiba wamenyekanye
cyane ubwo yitabiraga Miss Rwanda yagize ati:”kugeza nubu sindiyumvisha ko
wagiye , ariko umubiri wawe uruhukire mu mahoro Alexia , Iyi si nziza ubu
ndabizi”

Bamwe barashishikariza abanyarwanda uwabona uno musore kumugeza kuri
police.

Mu bindi byamamare byagize icyo bivuga harimo umujyanama wa Allioni, Alex 
Muyoboke , umunyamakuru Nkusi Arthur, Dada Kabandera ukorera RBA, Studio
yagiye ikorana n awe mu byerekeranye n’amafoto Nibs ,umunyamakuru
w’imyidagaduro mu Rwanda Luckyman Nzeyimana wamenyekanye cyane nka
Lucky, umuhanzi wo mu itsinda rya Charly na Nina (Charlotte).

Bivugwa ko uyu mukobwa wagiye aserukira u Rwanda mu mahanga mu
byerekeranye n’imideli yishwe nyuma yo gusambanywa n’umusore
wamukoreraga cyakora aya makuru ntaremezwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo