Afurika yatangiye urugamba rwo kurwanya imirire mibi hongerwa ingano y’ibishyimbo n’ibijumba

Nyuma yo gusanga umubare munini w’Abanyafurika bahura n’ibibazo by’ubuzima bikomoka kukurya indyo ituzuye birimo kugwingira kw’abana no kubura amaraso mu mubiri kubagore ,ubu ibihugu 12 bya Afurika byiyemeje kongera ingano y’ibishyimbo bikungahaye k’ubutare (Fer na Zinc) n’ibijumba bikungahaye kuri Vitamine

Ibi byatangajwe ku wa 14 Kanama 2018 hano I Kigali ubwo hatangizwaga umushinga w’imyaka itatu wiswe Technologies for African Agricultural Transformation ugamije kongera ingano y’ibishyimbo by’ubutare n’ibijumba bikize kuri Vitamine A hibandwa kubushakashatsi.

Uyu mushinga uzaterwa inkunga na Banki nyafurika itsura Amajyambere (BAD) washyizwe ahagaragara n’ikigo mpuzamahanga cyita ku gihingwa cy’ibijumba (International patato center).

Mu Rwanda uyu mushinga uzashyirwa mubikorwa kubufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.Usibye u Rwanda ,uyu mushinga kandi uzakorerwa mubindi bihugu 11 bya Afurika birimo Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, Tanzania, Kenya, Uganda, Mozambique, Malawi, Madagascar, Zambia, Benin, Ivory-Coast and Mali.

Mu Rwanda Abaturage 100.000 bava mu miryango 20,000 byitezwe ko bazungukira muri uyu mushinga.

Augustin Musoni ukuriye ishami ry’ubushakashatsi muri RAB yabwiye itangazamakuru ko uyu mushinga uzatuma habaho guteza imbere ubushakashatsi ku mbuto zitandukanye mubihugu uzakorerwamo. Yavuze ko nyuma yo gukora ubushakatsi ,imbuto zizakwirakwizwa hirya no hino mubahinzi.

Yagize ati “ Ibishyimbo by’ubutare n’ibijumba by’umuhondo imbere bigira ingaruka nziza kumirire myiza y’Abanyarwanda kuko birimo Vitamine A ikenewe n’Abana bacu ,kuko ikibazo cya Vitamine A kirakwirakwiye cyane mubana n’Abagore,no kubura Amaraso ni ikibazo”.

Yavuze ko Ikigo RAB gifite imbuto y’ibihingwa by’ibishyimbo n’ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A.

Daniel Mbogo ukuriye agashami k’ikoranabuhanga mu kigo CIP yavuzeko uyu mushinga w’Imyaka itatu uzatuma Abahinzi bagera ku 20,000 babona isoko ,no kuzamura Abatubuzi b’imbuto z’ibijumba bya vitamin A n’ibishyimbo by’ubutare.

Serge Ganza, umunyarwanda wo mu karere ka Kamonyi utubura imbuto y’ibijumba guhera mu mwaka wa 2008,yavuze ko uyu mushinga uzatuma Abahinzi barushaho kugira umusaruro w’ibijumba mwiza kandi bakabasha no kuwuhunika igihe kirekire.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo