Afurika y’Epfo izakurikirana abakekwaho kwica Col. Patrick Karegeya

Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwo muri Afurika y’Epfo urugereko rwa Randburg yategetse ubushinjacyaha bw’icyo gihugu gukurikirana Dosiye y’urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya nyuma yo kwemeza ko ibimenyetso byagaragarijwe urukiko bifatika abakekwaho kumwica bazwi kandi n’aho bari hazwi.

Yategetse ko urwo rubanza ruhita rukurikiranwa n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’Afurika y’Epfo.

Mu nyandiko yashyikirije urukiko, umugenzacyaha Lieutenant George Mothlamme wakurikiranye iperereza ry’ibanze, yemeje ko abakekwaho kwica Colonel Patrick Karegeya ku wa 1/1/2014, bahise bava muri Afurika y’Epfo ubwicanyi bukimara kuba.

Iyo nyandiko ivuga ko nyuma y’amezi abiri abandi bantu bashatse guhitana Jenerali Kayumba Nyamwasa mu mugi wa Johannesburg. Umugenzacyaha yemeje ko Leta y’u Rwanda yagize uruhare ku buryo butaziguye muri ibyo bikorwa byombi. Inshuro nyinshi u Rwanda rwakunze kubihakana.

Icyo kibazo ni cyo cyateye igihu mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo mu myaka hafi itanu ishize. Ubwo aheruka kuvugana n’itangazamakuru, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko ikibazo cy’abantu ku giti cyabo kidakwiriye kuba impamvu yo kuzambya umubano hagati y’ibihugu. Avuga ko abantu ku giti cyabo badakwiriye kuba imbogamizi y’imibanire y’igihugu.

Maitre Kannedy Gihana, umunyamategeko ukurikirana urubanza ku ruhande rw’umuryango wa Colonel Patrick Karegeya yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umuryango wa Colonel Patrick Karegeya uzategereza igihe kiri hagati y’iminsi 60 na 90 mbere y’uko wongera kwibutsa Umushinjacyaha Mukuru w’Afurika y’Epfo gukurikirana abaregwa aho bari mu Rwanda.

Yavuze ko bishoboka ko urukiko rushobora gutanga impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi ababakekwaho ubwo bwicanyi.

Madam Leah Karegeya, umufasha wa nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya we yavuze ko yishimiye umwanzuro w’urukiko kandi ko umuryango uzakomeza gukurikirana iki kibazo kugera ku ndunduro.

Leah Karegeya yagize ati "Mu Rwanda nubwo babatwima hari izindi nzego dushobora gukoresha". Aha yavugaga ko mu gihe hagira abakekwaho guhitana Colonel Patrick Karegeya u Rwanda rukabimana, hari ubundi buryo bakoresha

Patrick Karegeya yari afiye imyaka 53 igihe basangaga yanigiwe muri Hoteli imwe yo muri Afurika y’Epfo, mu mugi wa Johannesburg. Yari yarahunze igihugu mu 2007.

Inkuru ya VOA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo