Afurika y’Epfo: Umugabo arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 10 inshuro 900 zose

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo, Urukiko rwo mu Ntara ya KwaZulu-Natal ruri kuburanisha urubanza rw’umugabo ushinjwa gusambanya inshuro 900, umwana w’imyaka 10 wabyawe n’umugore bashakanye.

Uyu mugabo w’imyaka 43 yatawe muri yombi ku itariki 11 Kamena 2018, mu Cyumweru gishize urubanza rwe rwimuriwe ku wa 11 Mutarama 2019.

Uwari uhagarariye umuryango Legal Aid muri uru rubanza, Mondli Mthethwa, yavuze ko atumva impamvu iburanishwa ryarwo rikomeje kugenda biguru ntege.

Uyu mugabo ashinjwa kuba yarasambanyije uyu mwana kuva mu 2013-2018, ndetse akaba yaragiye anereka abana bato amashusho y’ubusambanyi.

News24 yanditse iyi nkuru ivuga ko mu bindi byaha ashinjwa harimo ihohotera rigamije kubabaza umubiri, gutuma abana bareba amashusho arimo ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina no kutita ku mwana abigambiriye.

Ubwo byamenyekanaga ko asambanya uyu mwana, abaturage bo mu gace ka Verulam akomokamo baramukubise bamugira intere.

Bitewe n’uburemere bw’ibyaha ashinjwa, leta y’iki gihugu ishobora gufata umwanzuro w’uko uru rubanza rwimurirwa mu rukiko rutari urw’akarere.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo