Afurika y’Epfo: Jacob Zuma ahakana kuba umwami w’abamunzwe na ruswa

Uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Afurika y’Epfo, Jacob Zuma wiswe umwami w’abamunzwe na ruswa, yabwiye abagize akanama kayobowe n’umucamanza gakora iperereza ku birego bya ruswa ashinjwa kuko ari umugambi yacuriwe kumukura mu ruhando rwa Politiki.

Yabivuze ubwo uyu munsi yitabaga ako kanama ku nshuro ya mbere.

Aka kanama kari gukora iperereza ku birego byuko Bwana Zuma yaba yari akuriye agatsiko kamunzwe na ruswa mu gihe cy’imyaka icyenda yamaze ku butegetsi.

Abamushyigikiye baranguruye amajwi, byo kumushyigikira, ubwo yinjiraga mu nyubako ako kanama gakoreramo.

Mu buhamya bwe, Bwana Zuma wagaragaraga ko yisanzuye ndetse afite ibakwe yavuze ko ibigo by’ubutasi byo mu mahanga atavuze byari bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bicura umugambi wo kumukura ku butegetsi.

Imbere y’ako kanama kayobowe n’umucamanza Ray Zondo, Bwana Zuma yagize ati "Narandagajwe, nshinjwa kuba umwami w’abamunzwe na ruswa".

Yongeyeho ati "Niswe amazina atandukanye kandi nta na rimwe nigeze ngira icyo nsubiza kuri ibyo bibazo".

Mbere yaho ejo ku cyumweru, Bwana Zuma yatangaje videwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, aseka kandi asa n’utera ubuse abo ashinja gushaka kumushyira hasi bakamuca mu ruhando rwa Politiki.

Bwana Zuma yategetswe kwegura ku mwanya wa Perezida mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize wa 2018.

Icyo gihe yasimbujwe Cyril Ramphosa wari umwungirije, wasezeranyije guhangana na ruswa muri Afurika y’Epfo.

Bwana Ramaphosa yavuze ko imyaka icyenda Bwana Zuma yamaze ku butegetsi yapfuye ubusa.

Ibirego Zuma ashinjwa byibanda ku mubano we n’umuryango utavugwaho rumwe w’abaherwe b’aba Gupta.

Uyu muryango ushinjwa kuba waragiraga uruhare mu kugena uba minisitiri muri iki gihugu. Ushinjwa kandi kuba waragiye utsindira amasoko akomeye binyuze muri ruswa.

Yaba Bwana Zuma, yaba n’umuryango w’aba Gupta, bose bahakana ibyo birego.


Ubutegetsi bwa Jacob Zuma bwamaze imyaka icyenda bwakunze gushinjwa kumungwa na ruswa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo