Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC riri ku butegetsi riri imbere mu matora

Ubu hari kubarurwa amajwi yavuye mu matora y’intumwa za rubanda, ku yamaze kubarurwa ishyaka ANC riri ku butegetsi ni ryo riri imbere muri aya matora arimo amashyaka 48 ahatanye, ibi bikaba biha icyizere Perezida Cyril Ramaphosa cyo kurinda ko abarishyigikiye bagabanuka kurushaho.

Amajwi amaze gutangazwa avuye mu bice bingana na 38 ku ijana (38%) by’uturere tw’igihugu, aha hose ANC iri imbere n’amajwi 56 ku ijana (56%) imbere y’abatavuga rumwe nayo bo mu ishyaka rya Democratic Alliance (DA) ifite amajwi 25 ku ijana (25%).

Mu matora nk’aya aheruka mu mwaka wa 2014, ANC yari yagize amajwi 62%.

Ubwitabire muri aya matora bwari ku kigero cya 65 ku ijana (65%), ikigero cyagabanutse ugereranyije no mu matora aheruka yo mu myaka itanu ishize ubwo ubwitabire bwari ku kigero cya 73 ku ijana (73%).

Umujinya wa rubanda kubera ruswa, ubukungu bujegajega, amavugurura mu butaka n’ubusumbane bukabije, biratuma ubu ishyaka rya ANC riri ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1994, ikizere abaturage barigiriraga kigabanuka.

Hatowe icyarimwe intumwa za rubanda cyangwa abadepite ndetse n’abayobozi b’intara.

PNG - 494.8 kb
Abiganjemo urubyiruko ku mirongo y’amatora bijujutiraga ingorane zirimo cyane cyane ubushomeri


Ibyavuye mu matora byose hamwe biteganyijwe gutangazwa ku wa gatandatu.

Ishyaka ANC ryarwanyije ndetse ritsinda ubutegetsi bw’ivanguramoko bwiswe Apartheid bwabayeho kuva mu mwaka wa 1948 kugera mu mwaka wa 1994, rifata ubutegetsi kuva mu mwaka wa 1994.

Gusa ubu rifite abakeba bakomeye aribo ishyaka DA na Economic Freedom Fighters (EFF) rya Julius Malema ryo kugeza ubu ryari ifite amajwi 9%.

Kuki abaturage bagenda bava kuri ANC?

Abiganjemo urubyiruko ku mirongo y’amatora bijujutiraga ingorane zirimo cyane cyane ubushomeri, ubu buri ku kigero cya 27 ku ijana (27%) mu gihugu.

Thabo Makhene, umwe mu rubyiruko wari ugiye gutora, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati "Ndi umurwanashyaka wa ANC, ariko kuri iyi nshuro ntabwo nayitoye".

"Bakwiye gukanguka. Bayoboye igihugu mu buryo bwo gusesagura umutungo wacyo, bavuye ku byarangaga ANC ya kera".

Gusa ANC iracyafite abantu benshi bayishyigikiye, nk’ishyaka ry’abirabura ryarwanyije rigatsinda Apartheid.

Esau Zwane w’imyaka 90 y’amavuko mu gihe cya Apartheid yari mukuru ubwo yari ategereje gutora i Johannesburg yabwiye BBC ko we akishimira ko igihugu kiyobowe n’abirabura.

Muri aya matora, abaturage batoye ababahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko. Aba iyo bateranye ni bo batora Perezida w’igihugu cya Afurika y’Epfo.

PNG - 419.1 kb
Amajwi amaze gutangazwa avuye mu bice bingana na 38 ku ijana (38%) by’uturere tw’igihugu

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo