Afurika y’Epfo: Iby’urupfu rwa Patrick Karegeya bigiye gutangira gukurikiranwa

Mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2013, nibwo Col Patrick Karegeya wahoze akuriye ibiro by’ubutasi mu Rwanda, yiciwe muri Hoteli yitwa Michelangelo Towers, mu mujyi wa Johanesbourg mu gace kitwa Sandton, akaba yari yarahungiye muri iki gihugu nyuma yo gukurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda. Nyuma y’imyaka itanu, hagiye gutangirwa kumvwa abatangabuhamya bavuga ko hari ibyo bazi ku rupfu rwe.

Tariki 16 Mutarama 2019, mu mujyi wa Johannesburg, abatangabuhamya barenga 30 bazatangira kugira ibyo bavuga ku rupfu rwa Patrick Karegeya, abashinjwa babiri bose bakazaba badahari kuko ngo bataba muri iki gihugu cyo mu majyepfo y’umugabane wa Afurika.

Kennedy Gihana wunganira mu mategeko umuryango wa Karegeya, avuga ko ibihugu byombi, u Rwanda na Afurika y’Epfo, bizaba ngombwa ko bikorana mu iburanishwa kuko ngo nihagira amakuru u Rwanda rusabwa ajyanye n’abakekwa, Leta ya Afurika y’Epfo izabivuganaho n’iy’u Rwanda.

Muri Werurwe 2014, nyuma y’amezi atatu Patrick Karegeya yishwe, Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate batatu b’Abanyarwanda, ibashinja kugira uruhare mu rupfu rwe, ndetse no gusagarira Abanyarwanda bahungiye muri iki gihugu. Ibi byahise byerekana ko ibihugu byombi bitabanye neza icyo gihe, ndetse bishimangirwa n’uko u Rwanda narwo rwahise rwirukana abadipolomate batandatu bo muri Afurika y’Epfo.

Gusa umubano w’ibihugu byombi wongeye kumera neza n’ubwo mu minsi ishize uwari ambasaderi wa Afrika y’Epfo yasubiye iwabo n’ubwo impamvu zatanzwe zo ntaho zihuriye n’iby’urupfu rwa Patrick Karegeya.

Patrick Karegeya yahoze afite umwanya ukomeye mu gisirikare cy’u Rwanda yari yarahawe na Perezida Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, akaba yarigeze gukorera ishami rishinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu. Nyuma yo gufungwa kabiri azira imyitwarire idahwitse, muri 2006 yaje kwamburwa ipeti rye rya Colonel.

Patrick Karegeya yaje guhungira muri Afurika y’epfo muri 2007 ndetse aza kuburanishwa adahari muri 2011, ahamwa n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya, hanyuma akatirwa imyaka 20 y’igifungo. Yatangaje ku mugaragaro ko we na bagenzi be barimo Kayumba Nyamwasa barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu buryo bweruye, kugeza ubwo yaje kwicirwa muri Afurika y’Epfo mu ijoro rishyira Ubunani bwa 2014.

Mu mpera za Mutarama 2014, Ikinyamakuru Jeune Afrique cyagiranye ikiganiro na Perezida Kagame, kimubaza uwishe Patrick Karegeya. Mu gusubiza umunyamakuru, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko abenshi bahise babimugerekaho bakavuga ko ari we wica abatavuga rumwe na we.

Perezida Kagame ati: "Mu bifatika, ntacyo bimbwiye. Kuva bikiba, nta kubanza gushakira ahandi ndetse nta no gutegereza ibiva mu iperereza rya Polisi, igisubizo cy’ibinyamakuru uko byagenda kose ni kimwe: Uwo bihama ni Kagame, yica abamurwanya, afite akamenyero ko kubikora..."

Perezida Kagame yakomeje agira ati: "Ku babaza icyo kibazo, bazi neza ko bene uriya muntu yihaye kwigira umuvugizi w’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba, nsubiza ntya: Iterabwoba rigira ikiguzi, ubugambanyi bugira ikiguzi. Umuntu yicwa nk’uko nawe yishe. Buri wese agira urupfu rumukwiriye."

SRC: Ukwezi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo