Afurika irakura iki ku Burusiya, bwo burayishakaho iki mu nama yatumijweho na Perezida Putin

Perezida w’u Burusiya yatumiye abategetsi benshi ba Afurika mu nama y’iminsi ibiri igiye kubahuza kuva uyu munsi, ibiboneka ni uko u Burusiya bushaka kongera ijambo ryabwo muri Afurika.

Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zahoze cyane muri Afurika zitarasenyuka, Perezida Vladimir Putin avuga ko gukomeza umubano n’ibihugu bya Afurika ari kimwe mu byo bashyize imbere.

Mu kiganiro n’Ibiro Ntaramakuru Tass bya Leta y’u Burusiya, Bwana Putin yavuze ko "umubano w’u Burusiya na Afurika ukomeye kandi uri gutera imbere", avuga ko igihugu giha Afurika:

Gushyigikira n’ubufasha mu bya Politiki na Dipolomasiya
Ubufasha mu by’ingabo n’umutekano
Inkunga mu bukungu
Inama mu kurwanya indwara z’ibyorezo
Ubufasha mu butabazi
Amahugurwa mu burezi n’ubumenyingiro

Muri iyi myaka u Burusiya bwakomeje imibanire n’ibihugu bya Afurika, abakuru b’ibihugu 12 basuye Moscow kuva 2015, batandatu muri bo bahagiye muri 2018 gusa, barimo na Perezida w’u Rwanda.

Umwaka ushize, John Bolton umujyanama wa Amerika ushinzwe umutekano yatangaje umugambi wa Amerika kuri Afurika, bigamije ahanini guhatana n’umuhate w’u Burusiya n’u Bushinwa kuri Afurika.


Visi-Perezida wa Kabiri w’u Burundi Joseph Butore ni we wagiye mu Burusiya mu nama yatumijwe na Putin

Ibya gisirikare

U Burusiya ni umucuruzi ukomeye w’intwaro ku bihugu bya Afurika. Nubwo aho Uburusiya bugurisha nyinshi ari muri Aziya.

Hagati ya 2014 - 2018, umugabane wa Afurika - uvanyemo Misiri - waguze 17% by’intwaro Uburusiya bugurisha mu mahanga nk’uko bivugwa n’ikigo Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI).

Muri izo zingana na 17%, nyinshi zaguzwe na Algeria. Imibare y’izo bagurisha n’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara iracyari hasi.

Gusa, ubufatanye mu bya gisirikare buri kwiyongera, kuva mu 2014 Uburusiya bwasinye amasezerano y’ibya gisirikare n’ibihugu 19 bya Afurika.

Hagati ya 2017 - 2018, Uburusiya bwari bufite amasezerano y’intwaro na Angola, Burkina Faso, Equatorial Guinea, Mali, Nigeria na Sudan.

Aha harimo indege z’imirwano, kajugujugu z’ubwikorezi n’iz’intambara ndetse n’ibifaru bitamenwa na za misile hamwe na moteri z’indege z’intambara.

Gukoresha abarwanyi bigenga

Ubufatanye mu by’umutekano n’igisirikare hari ubwo burenga bukagera ku gukoresha abarwanyi bigenga bishyurwa.

Urugero ni aho Uburusiya bwagaragaye muri Repubulika ya Centrafrique mu buryo bweruye bushyigikira ingabo za leta zirwana n’imitwe yitwaje intwaro.

Gusa hari n’abarwanyi bigenga b’Abarusiya bahakoreraga, bacunga umutekano kuri guverinoma kandi banarinda ahantu hakomeye ku bukungu bw’igihugu.


Abasirikare bigenga b’Abarusiya bagaragara muri Centrafrique bacunga umutekano

Ibikorwa by’abarwanyi bishyurwa b’Abarusiya byanavuzwe muri Sudan na Libya no mu bindi bihugu, hashyirwa mu majwi Wagner, kompanyi yigenga ya gisirikare bivugwa ko ifitanye isano n’ibiro bya Kremlin bya Perezida w’Uburusiya.

Abategetsi b’u Burusiya akenshi bahakana ibivugwa ko bafitanye isano n’iyo mitwe y’abarwanyi yigenga ikora yishyuwe.

Paul Stronski, umukozi mu kigo cyo muri Amerika kitwa ’Carnegie Endowment for International Peace’ avuga ko aba barwanyi bigenga bashimangira imbaraga za leta y’Uburusiya aho bari.

Amabuye y’agaciro

U Burusiya muri iki gihe bufite ubucyene ku mabuye y’agaciro nka manganese, bauxite na chromium akenerwa cyane n’inganda.

Kompanyi za Leta y’u Burusiya zifite ibirombe bya bauxite zicukura muri Guinea, ibirombe bya Diyama muri Angola, baherutse no gutsindira amasoko yo gutunganya Gazi muri Mozambique.


Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yageze i Sochi ahabera iyi nama y’abategetsi ba Afurika n’u Burusiya

Kompanyi yigenga y’ingufu yo mu Burusiya yitwa Lukoil bivugwa ko ifite imishinga muri Cameroun, Ghana na Nigeria ndetse ishaka no gukorera muri DR Congo.

U Burusiya buheruka gusinya amasezerano n’u Rwanda agendanye no guteza imbere imbaraga za Nukleyeri zakoreshwa mu bikorwa by’iterambere nk’inganda cyangwa amashanyarazi.


Perezida Kagame w’u Rwanda ari mu bakuru b’ibihugu bya Afurika batandatu basuye Kremlin mu 2018

Mu bukungu, Amerika, u Bushinwa, u Buyapani n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi biracyaha Afurika inkunga nini n’ishoramari kurusha u Burusiya.

Paul Stronski avuga ko u Burusiya bukiri kure kugera aho Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zari zigeze kure mu kubana no gukorana na Afurika.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo