Afurika iraburirwa ku koroshya ingamba zo kwirinda Covid-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryaburiye ko koroshya ingamba zo kwirinda bishobora gutuma habaho kongera kwiyongera k’ubwandu bwa Covid-19.

OMS yasabye leta z’ibihugu by’Afurika gushyira imbaraga mu bikorwa byo gupima no gutahura abahuye n’abanduye.

Madamu Matshidiso Moeti ukuriye OMS muri Afurika yavuze ko ibihugu byo muri Afurika bikwiye kwibuka ko "nta muntu n’umwe utekanye kugeza ubwo twese tuzaba dutekanye".

Kugeza ubu, abanduye Coronavirus bose hamwe muri Afurika bamaze kurenga 900,000, muri bo abarenga 19,000 imaze kubica nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Ibihugu bimwe muri Afurika byatangiye kudohora ingamba zikaze zo kwirinda iki cyorezo.

Ibindi nka Maroc byongeye gusubizaho ingamba zikaze zo kwirinda coronavirus nyuma yuko imibare yongeye kwiyongera.


Madamu Moeti ukuriye OMS muri Afurika avuga ko uyu mugabane ugeze aho rukomeye

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo ku wa Kane, Dr Moeti yagize ati "Mu gihe Afurika iri hafi kugeza kuri miliyoni imwe y’abanduye, uyu mugabane ugeze ahantu hakomeye".

Madamu Moeti yavuze ko ibihugu bitanu muri Afurika byihariye hafi 75% by’abanduye bose kuri uyu mugabane.

Nkuko imibare y’ikigo cy’Afurika cyo guhashya no kwirinda indwara ibigaragaza, hafi buri bantu batatu muri buri bantu bane batangajwe ko banduye n’abishwe na Covid-19 batangajwe mu bihugu by’Afurika y’Epfo, Misiri, Nigeria, Algeria na Sudan.

Umunyamakuru Rutembesa wakoreye UMUBAVU byakekwaga ko yaburiwe irengero yongeye kuboneka ahishura byinshi byamubayeho birimo no kuzira ko yandikiye inkuru UMUBAVU, Karasira nyuma yuko yandikiwe ibaruwa iganisha ku kwirukanwa byahinduye isura, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo