Afurika iraburirwa ku byorezo mu gihe USA yahagarika inkunga igenera OMS

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump aheruka kuvuga ko yategetse ubutegetsi bwe guhagarika inkunga bugenera ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi OMS/WHO, ibintu byatunguye besnhi ku isi bashingiye ku mumaro w’iri shami rya ONU mu bijyanye n’ubuzima ku isi.

Trumpp yavuze ko OMS "yananiwe inshingano zayo z’ibanze" mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje guteza ibibazo bikomeye isi kinahitana ubuzima bwa benshi.

Ashinja uru rwego rwa ONU guhishira ikwirakwira ry’iyi virus nyuma y’uko ibonetse bwa mbere mu Bushinwa, akavuga ko ibyo ikwiye kubibazwa.

Bwana Trump mu cyumweru gishize yashinje OMS kubogamira ku Bushinwa.

Iyi mvugo ya Perezida Trump yatumye ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi OMS/WHO riburira umugabane wa Afurika ko mu gihe ibi uyu mutegetsi yavuze byaramuka bishyizwe mu bikorwa, Afurika ishobora kugira ingorane zikomeye ku byorezo bigenda biyibasira.

Gahunda zo guca imbasa, kurwanya SIDA na Malaria muri Africa zizahungabana cyane niba icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo guhagarika inkunga ku ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryira ku buzima cyemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Kubera ibyo, Matshidiso Moeti umukuru wa OMS/WHO muri Africa yasabye Leta ya Amerika kwisubiraho ku cyemezo cya Bwana Trump.

Leta ya Amerika, umuterankunga mukuru wa OMS, yari iherutse kwemerera uyu muryango ushinzwe ubuzima ku isi miliyoni $151 mu gihe cy’imyaka ibiri.

Kuri iyi nkunga, OMS yari imaze kubona miliyoni $50, gusa icyemezo cyo guhagarika iyi nkunga giteye impungenge ibikorwa bya OMS muri Afurika.

Imwe muri gahunda zahungabana cyane ni iyo gukingira indwara mu bihugu byinshi.

Hari gahunda zikomeje zigamije guca indwara y’imbasa muri Afurika, mu gihe kandi hari ibihugu 12 ubu bicyugarijwe n’iyi ndwara.

OMS niyo iyobora ibikorwa byo gutanga amabwiriza n’imibare mu gukurikirana ibikorwa by’ubuzima ku isi.

Inzego z’ubuzima muri Afurika ziri mu zifite intege nke zungukira cyane muri ibi bikorwa

OMS iheruka kubona miliyoni $300 yo gushyira mu bikorwa byo kurwanya Coronavirus muri Africa mu mezi atandatu ari imbere, kuri uyu mugabane harabarwa abantu 17,000 bamaze kwandura iki cyorezo.


Gahunda zo kurwanya ibyorezo muri Afurika ziyoborwa na OMS

Abanyamakuru bati “Noneho Amb Olivier Nduhungirehe arahungirahe”, iyumvire ubusesenguzi bwabo muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo