Afurika: MTN yatanze inkunga ya Miliyoni 25 z’Amadolari mu gukingira Covid-19

MTN Group, ikompanyi kabuhariwe mu itumanaho ku mugabane w’Afurika kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Mutarama 2021, yatanze inkunga ya miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika azifashishwa mu gushyigikira gahunda yo gukingira COVID-19.

Ni amafaranga azifashishwa mu kugura doze zigera kuri miliyoni zirindwi z’urukingo rwa COVID-19 ku bakozi bashinzwe ubuzima ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije, yashimye cyane uyu musanzu wa MTN mu gushyigikira gahunda y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika mu kuzana inkingo za COVID-19.

Mu Rwanda by’umwihariko, kuva aho icyorezo cyatangiriye MTN Rwanda yagiye itanga umusanzu utandukanye mu kurwanya COVID-19, yongeye gutangaza ko yatanze miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira urugamba rukomeje rwo kurwanya COVID-19.

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Mitwa Ng’ambi, mu magambo ye ati “Twishimiye kuba mu itsinda rya MTN, rihagaze hamwe na Afurika muri iyi ntambara. MTN Rwanda yatanze kandi umusanzu utandukanye mu karere mu kurwanya COVID-19 mu mwaka ushize, ariko tuzi ko urugamba rutararangira.

Turakomeza kungurana ibitekerezo ku buryo dushobora gushyigikira umuryango wacu. Nk’uko ingamba zo gukumira zikomeje, twumvaga ari ngombwa kugira uruhare mu kongera umubare w’ibikoresho byo kongera umwuka, mu gihe tugitegereje urukingo”

MTN Rwanda kandi yiyemeje gukomeza gushyigikira itumanaho ryisanzuye hagati y’abakozi bavura COVID-19 kimwe no gukoresha imiyoboro yayo y’itumanaho kugira ngo bamenye kandi bakurikirane abaturage barwaye cyangwa bakekwaho ubwandu bwa Coronavirus.

UMWISHYURIRA IBIHUMBI 10$ AZIKO WIBA LETA NTIWAMUBUZA KUZAYIBA |U RDA RUKENEYE ABARUBWIRA IBITAGENDA

Ibicu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo