Afrika y’Epfo mu bihugu birimo ubusumbane bukabije ku isi

Igihugu cya Afrika y’Epfo kiri mu bihugu birangwamo ubusumbane burenze urugero mu baturage bacyo, bugaragarira cyane cyane hagati y’abazungu n’abirabura.

Icyegeranyo cy’ubushakashatsi giherutse gukorwa ku byerekeye ubusumbane muri iki gihugu, cyerekana ko abirabura babona umushahara uri munsi y’umushahara w’abazungu inshuro zirenga eshatu zose.

Icyo cyegeranyo kivuga ko umushahara ku bakozi b’abirabura bangana n’ibice 80 ku ijana by’abaturage bose ba Afrika y’Epfo, ungana n’ibihumbi 6.899 by’amafaranga yo muri icyo gihugu (angana n’amadolari hafi 477).

Ni mu gihe bagenzi babo b’abazungu babona umushahara w’ibihumbi 24.646 by’amafaranga y’icyo gihugu (angana n’amadorali 1668).

Icyo cyegeranyo kandi cyerekana uburyo imibereho hagati y’abazungu n’abirabura itandukanye kure ndetse no hagati y’amoko.

Icyo cyegeranyo cyafatiye ku mibare itangwa n’urwego rushinzwe ubushakashatsi rwo muri icyo gihugu, Stats SA, yo kuva mu mwaka wa 2002 kugeza mu 2017.

Iyo mibare yerekana ko abirabura bari inyuma mu bijyanye n’akazi, ubuzima bw’abantu/imibereho, aho batuye n’amashanyarazi.

Cyerekana kandi ko iki gihugu cya Afrika y’Epfo kiri mu bihugu birangwamo ubusumbane bwo ku rwego rwo hejuru ku isi.

Ni cyo cyegeranyo cya mbere nyirizina gikozwe kuri icyo kibazo gifatwa ko ari ikibazo ngorabahizi.

Kimwe mu bituma ubwo busumbane mu by’ubutunzi bugaragara hagati y’amoko muri iki gihugu, ni imyaka cyamaze kiyobowe n’ubutegetsi bw’ivanguramoko bwiswe Apartheid bwabayeho kuva mu mwaka wa 1948 kugera mu mwaka wa 1994, ubutegetsi bwahaga uburenganzira bwose abazungu bagahonyora uburenganzira bw’abirabura.

Uretse Afurika y’Epfo, hari n’ibindi bihugu bya Afurika bigaragaramo ubusumbane bukabije nka Swaziland, ahari umuherwe utunze miliyari $4,9 witwa Nathan Kirsh.

Umukozi usanzwe muri iki gihugu ahawe akazi muri imwe muri ’Restaurants’ ze agahembwa umushahara wo hasi wa nyuma byamusaba imyaka miliyoni 5,7 ngo agere ku butunzi nk’ubwo.

Ushyize hamwe umutungo w’abaherwe batanu bo muri Nigeria waba urenze ukenewe ngo uce ubukene muri iki gihugu.

75% by’ubutunzi bw’abaherwe bo muri Afurika buri hakurya y’inyanja. Kubera iyo mpamvu Afurika itakaza miliyari $14 buri mwaka y’imisoro itabasha kwakira.

Abagore n’abakobwa bo muri Afurika ni bo bibasiwe cyane n’ubukene. Ni na bo bugarizwa no kubura iby’ibanze nkenerwa nk’ubuvuzi n’uburezi.

Muri Kenya, umwana umwe w’umuhungu kuri batatu bo mu miryango ikize afite amahirwe yo kwiga akarenga ayisumbuye, mu gihe umwe w’umukobwa kuri 250 bo mu miryango ikennye ari we ufite ayo mahirwe.

Aya mafoto yafashwe na Johnny Miller akoresheje za ndege zitagira abapilote bita ’Drone’ mu mwaka wa 2018, arerekana itandukaniro rikomeye riri hagati y’imijyi ikize n’ikennye muri Afrika y’Epfo.

Vukuzenzele, Sweet Home, Cape Town


Casey Park, Johannesburg


Tembisa, Johannesburg


Otto’s Bluff, Pietermaritzburg (KwaZulu-Natal)


Kya Sands, Bloubosrand (Johannesburg)





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo