Afghanstan :Abanyeshuri 48 bitabye Imana

Abantu biganjemo abanyeshuri 48 bitabye Imana abandi basaga 67 barakomereka nyuma y’igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi mu gihugu cya Afghanstan
Leta zunze ubumwe z’Amerika zamaganiye kure icyo gitero aho zavuze ko icyo gitero kiri mu mugambi wo guca intege mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Igipolisi cyatangaje ko umuntu wari witwikiriye mu maso yageze ku biro by’ishuri mu burengerazuba bwa Afghanistan ahita yiturikirizaho igisasu mu ruvunge rw’abanyeshuri bari aho hantu.

Kugeza ubu nta mutwe wari wigamba ko ariwo wagize uruhare mu kugaba icyo gitero cyahitanye ubuzima bwabasaga 48 nkuko tubikesha BBC mu ishami ryayo ry’igiswayili nuko mu gitero giheruka umutwe w’abarwanyi ba IS aribo bari bigambye ko aribo bagabye igitero cyari cyagabwe mu bantu bo mubwoko bwa ba Shia.

Umuvugizi wa Merika Heather Nauert, yihanganishije imiryango yababuze ababo ndetse n’abakomerekeye muri byo bitero bakaba bariho bakurikiranwa n’abaganga
Bamwe mu bakomerekejwe n’icyo gitero bari urubyiruko bari mu myitozo , uretse abo banyeshuri bitabye Imana biravugwa ko hari n’abapolisi basaga 35 nabo bishwe mu gace kamajyaruguru kitwa Banglan.

Umutwe wa barwanyi ba Talbani wahakanye ko waba ariwo wagabye icyo gitero, mu gihe ubwoko bwa Bashia bukunze kugirana amakimbirane na bandi bo mu bwoko bwa ba Sunni cyane bishyingiye ku bijyanye n’imyemerere y’idini rya Islam





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo