Adolphe Muzito ngo RDC ntiyabona amahoro badateye u Rwanda

Adolphe Muzito wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yabwiye abanyamakuru ejo ku wa Mbere taliki ya 23 Ukuboza 2019 ko kugira ngo amahoro ahinde mu Burasirazuba bw’igihugu cye, batera u Rwanda ndetse ngo bakarwomeka kuri RDC.

Kuri Muzito, ngo u Rwanda ni rwo ntandaro y’umutekano muke umaze imyaka irenga 20 mu Burasirazuba bw’iki gihugu ari yo mpamvu ngo rukwiriye guterwa rugafatwa hanyuma rukomekwa kuri RDC.

Mu mvugo yumije benshi uyu mugabo yagize ati “Kugira ngo duhagarike umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu, dukwiriye gushoza intambara ku Rwanda, byaba na ngombwa tukarwomeka kuri RDC.“

Uyu muhuzabikorwa w’ihuriro Lamuka yakomeje agira ati “Ese mubona bikwiriye ko u Rwanda n’abandi bagira uruhare runini mu buryo turindamo igihugu cyacu. Ibi biterwa nuko turi abanyantege nke, tutabasha kuvuga umuperezida dushaka ko ayobora u Rwanda".

Ibyo Muzito yatangaje bitandukanye n’uko Perezida Félix Tshisekedi afata u Rwanda kuko arubona nk’umufatanyabikorwa mwiza wamufasha kugarura amahoro muri RDC.

Félix Tshisekedi yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique mu minsi mike ishize ko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC ari icy’abakongomani ubwabo aho kuba icy’ibihugu by’amahanga.

Bemba na Katumbi nk’abanyamuryango ba LAMUKA, basabye Muzito kwisubira kuri aya magambo kuko ngo kwaba ari ugutandukira intego bihaye yo guharanira ibyiza bigera ku baturage.

Aha bagize bati “Turasaba umuvandimwe Muzito kwisubira ku magambo yatangaje kugira ngo tudatandukira ku ntego duharanira zo kugeza abaturage ku byiza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier yavuze ko umunsi uyu Muzito Adolphe azazana amahoro akoresheje gushyira mu gaciro akanagira ubwenge, azaba akoze akazi gakomeye.

Mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,FARDC, zatangaje ko zatangije ibitero bikomeye ku mutwe wa ADF mu gace ka Beni kimwe n’indi mitwe yose yitwaza intawo ihungabanya umutekano w’igihugu n’akarere muri rusange.

Byabaye nyuma y’inama yahuje abahagarariye ingabo z’ibihugu bya DR Congo, Burundi, Rwanda, Uganda na Tanzania yasojwe hemejwe ubufatanye mu kurwanya inyeshyamba muri DR Congo.

Icyo gihe hari amakuru avugwa ko ingabo z’u Rwanda zaba zaramaze gutangira gufatanya n’iza Congo mu kurwanya imitwe irwanya u Rwanda, amakuru umuvugizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu y’Epfo mu kwezi kwa Karindwi yavuze ko atari ukuri.

Byavuzwe kandi ko ingabo z’u Rwanda zaba zarafatanyije n’iza FARDC igitero cyo kwica General Sylvestre Mudacumura wari umuyobozi w’abarwanyi ba FDLR mu kwezi gishize, amakuru kandi umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda mu Bubanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yavuze ko atari ukuri.

Uyu mugabo yavuze aya magambo, mu gihe u Rwanda rudasiba kugaragaza ubushake mu gusigasira amahoro n’umutekano mu karere.

Irebere na VIDEO utapfa gusanga hafi: Mu ma saa munani z’ijoro abasenyewe amazu imvura yari ibamereye nabi, ubuyobozi buti "Ntawurara hanze twabashakiye aho bacumbika":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo