Abunganira Prof. Karuranga bavuga ko afunze binyuranyije n’amategeko, ngo ari mu kato kwa Kabuga

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2020, byari biteganyijwe ko Prof. Karuranga Egide wari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibungo (UNIK) aburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ariko ntiyagaragaye mu Rukiko ngo aburane kubera ko ari mu kato, abamwunganira banavuze ko batazi aho afungiye.

Ku isaha ya saa yine na mirongo ine (10h40), nibwo inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko yatangiye kuburanisha urubanza rw’uyu mugabo ukurikiranweho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro.

Umucamanza yabajije niba Prof. Karuranga Egide yitabiriye iburanisha arabura. Yahise abaza Ubushinjacyaha aho Prof. Karuranga Egide ari.

Abahagarariye Ubushinjacyaha bahise babwira Urukiko ko Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, ndetse kiri no mu Rwanda, bavuga ko Prof. Karuranga Egide yagiye gupimwa Coronavirus kandi ko upimwe ahita ashyirwa mu kato k’iminsi 14.

Ubushinjacyaha bwahise busaba Urukiko ko Prof. Karuranga Egide yazagaragara mu Rukiko byibura nyuma y’iminsi 14.

Ibi byavuzwe n’Ubushinjacyaha byamaganiwe kure n’abunganira Prof. Karuranga Egide.

Me Kiloha Olivier wunganira Karuranga Egide yahise abwira Umucamanza ko ibyo Ubushinjacyaha buvuze bitahabwa agaciro kuko uwo yunganira yagombaga kuburana ku wa 20 Nyakanga 2020.

Ati “Muribuka ko urubanza rwasubitswe kuko icyo gihe Urukiko rwavuze ko Prof. Karuranga Egide yapimwe Coronavirus, rwimurirwa ku wa 27 Nyakanga /2020 na bwo ntirwabaye kubera icyo kibazo, none n’uyu munsi Ubushinjacyaha buzanye imbogamizi z’uko uwo twunganira yashyizwe mu kato.”

Me Olivier Kiloha yavuze ko umukiliya we afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Me Murangwa Faustin wunganira Prof. Karuranga Egide yabwiye Umucamanza ko yaba we umwunganira mu mategeko ndetse n’umuryango we batazi aho afungiwe.

Ati “Turagira ngo tubabwire ko twe tutazi aho umukiliya wacu afungiye.”

Umunyamategeko wa Gatatu mu bunganira Prof. Karuranga witwa Me Tharcisse Idahemuka yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kwiyambura ububasha Prof. Karuranga Egide akaburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiko kuko ngo n’ubundi afungiye kuri Polisi ya Kicukiro.

Yabwiye Urukiko ko muri Sisitemu nta kimenyetso na kimwe kirimo cy’Ubushinjacyaha kirega uwo bunganira.

Me Kiloha Olivier wabanje gufata ijambo mu bunganira Prof Karuranga, yabajije Urukiko ati “Niba Ubushinjacyaha buri gusaba iminsi 14 ngo buze kuburana, buzaba buje kuburana iki ko iminsi 30 basabaga bazaba bayibonye kuko baregeye urukiko ku wa 13 Nyakanga 2020?”

Yavuze ko icyo gihe ubusabe bwa parike buzaba bwataye agaciro ku byerekeye iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo.

Umucamanza yumvise impande zombi ategeka ko ahagaritse iburamisha avuga ko urukiko ruza gusoma icyemezo cyarwo ku nzitizi zatanzwe n’abunganira Prof. Karuranga Egide saa kumi z’umugoroba uyu munsi.

Ubushinjacyaha burega Prof Karuranga gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubucuti, urwango cyangwa icyenewabo.

Prof Karuranga Egide yatawe muri yombi ku wa 03 Nyakanga 2020.

Ikinyamakuru UMUSEKE cyakurikiranye iri buranisha kivuga ko cyamenye amakuru yizewe avuga ko Prof. Karuranga Egide yajyanywe mu kato mu kigo cyo kwa Kabuga cyakira inzererezi, ngo akaba ahafunganywe n’izindi mfungwa zo muri Kasho zo muri Kigali zapimwe icyorezo cya COVID-19.


Prof Karuranga Egide yari Umuyobozi wungirije ya Kaminuza ya Kibungo iherutse gufungwa burundu na Minisiteri y’Uburezi


Abamwunganira basabye Ubushinjacyaha kubwira Urukiko aho umukiliya wabo yashyizwe mu kato

Gitifu arashinjwa guhohotera umuturage amuziza ubutaka bwe, uwo Polisi yishe imurashe, Dr Kayumba yakatiwe igifungo cy’umwaka, CSP Zuba wemereye umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba gusurwa yakatiwe gukomeza gufungwa n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo