Close MORE NEWS Abu Bakr al-Baghdadi wayoboraga umutwe wa IS ’yibwe ikariso’ ifasha gutahura aho ari UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 29-10-2019 saa 14:24' whatsapp Facebook Abarwanyi b’aba-Kurdes bo muri Syria ba Syrian Democratic Forces (SDF), bavuga ko Maneko wabo yibye umwambaro w’imbere (ikariso) wa Abu Bakr al-Baghdadi, waje gupimwaho DNA ye ukemeza koko ari we, mbere yuko agabwaho igitero yapfiriyemo. Polat Can, umwe mu bakuru ba SDF, avuga ko Maneko wabo yagize uruhare rukomeye mu gutahura aho uwo wari umukuru w’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) ari. Hari mbere yuko umutwe w’abasirikare kabuhariwe b’Amerika bamugabaho igitero muri Syria. Baghdadi abonye asumbirijwe yiyishe bataramugeraho ku wa gatandatu ushize, yari afite imyaka 48. Perezida Donald Trump w’Amerika yavuze ko nta ruhare rukomeye abarwanyi b’aba-Kurdes bagize muri icyo gitero. Ubwo ku cyumweru yatangazaga iby’icyo gitero, Bwana Trump yavuze ko aba-Kurdes batanze amakuru y’"ingirakamaro" ariko yongeraho ko "nta ruhare rwa gisirikare na ruto bagize" muri icyo gitero. Trump ahubwo yashimiye imbwa avuga ko yakoze akazi gakomeye mu gutahura no kwica Baghdadi. Mu rukurikirane rw’ubutumwa yatangaje kuri Twitter ejo ku wa Mbere, Bwana Can we yashimangiye ko abarwanyi ba SDF bagize uruhare rw’ingenzi muri icyo gitero. Yagize ati "Amakuru yose y’ubutasi no kugera kuri al-Baghdadi ndetse no kugaragaza aho yari ari byagezweho kubw’ibikorwa byacu bwite." Yongeyeho ati "Maneko wacu yagize uruhare mu gutanga icyerekezo [aherereyemo], kuyobora abasirikare bamanuka mu ndege, kugira uruhare no gutuma igitero kigenda neza kugeza ku munota wa nyuma". Trump kuri Twitter Yiteguraga kwimuka Bwana Can yavuze kandi ko guhera ku itariki ya 15 y’ukwa gatanu, umutwe wa SDF wakoranaga n’urwego rw’ubutasi bwo hanze rw’Amerika (CIA) mu guhiga Baghdadi. Avuga ko bari baratahuye ko yari yihishe mu ntara ya Idlib, ari naho icyo gitero cyabereye. Bwana Can avuga ko uwo maneko wa SDF yari yatahuye ko uwo wari umukuru wa IS yari ari hafi kwimukira mu kandi karere ko mu mujyi wa Jarablus. Umutwe wa SDF umaze igihe ari inshuti ikomeye y’Amerika mu rugamba rwo kurwanya IS, ariko mu ntangiriro y’uku kwezi kwa cumi Bwana Trump yakuye abasirikare b’Amerika mu majyaruguru ya Syria. Abasesenguzi bavuga ko uko kuhavana abasirikare urebye kwahaye Turukiya uruhushya rwo gutangira ibitero byambukiranya umupaka muri ako karere. Baghdadi yatangaje ishingwa ry’ubutegetsi bwa Kisilamu i Mosul muri Iraq mu mwaka wa 2014 Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Abu Bakr al-Baghdadi wayoboraga umutwe wa IS ’yibwe ikariso’ ifasha gutahura aho ari UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 29-10-2019 saa 14:24' whatsapp Facebook Abarwanyi b’aba-Kurdes bo muri Syria ba Syrian Democratic Forces (SDF), bavuga ko Maneko wabo yibye umwambaro w’imbere (ikariso) wa Abu Bakr al-Baghdadi, waje gupimwaho DNA ye ukemeza koko ari we, mbere yuko agabwaho igitero yapfiriyemo. Polat Can, umwe mu bakuru ba SDF, avuga ko Maneko wabo yagize uruhare rukomeye mu gutahura aho uwo wari umukuru w’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) ari. Hari mbere yuko umutwe w’abasirikare kabuhariwe b’Amerika bamugabaho igitero muri Syria. Baghdadi abonye asumbirijwe yiyishe bataramugeraho ku wa gatandatu ushize, yari afite imyaka 48. Perezida Donald Trump w’Amerika yavuze ko nta ruhare rukomeye abarwanyi b’aba-Kurdes bagize muri icyo gitero. Ubwo ku cyumweru yatangazaga iby’icyo gitero, Bwana Trump yavuze ko aba-Kurdes batanze amakuru y’"ingirakamaro" ariko yongeraho ko "nta ruhare rwa gisirikare na ruto bagize" muri icyo gitero. Trump ahubwo yashimiye imbwa avuga ko yakoze akazi gakomeye mu gutahura no kwica Baghdadi. Mu rukurikirane rw’ubutumwa yatangaje kuri Twitter ejo ku wa Mbere, Bwana Can we yashimangiye ko abarwanyi ba SDF bagize uruhare rw’ingenzi muri icyo gitero. Yagize ati "Amakuru yose y’ubutasi no kugera kuri al-Baghdadi ndetse no kugaragaza aho yari ari byagezweho kubw’ibikorwa byacu bwite." Yongeyeho ati "Maneko wacu yagize uruhare mu gutanga icyerekezo [aherereyemo], kuyobora abasirikare bamanuka mu ndege, kugira uruhare no gutuma igitero kigenda neza kugeza ku munota wa nyuma". Trump kuri Twitter Yiteguraga kwimuka Bwana Can yavuze kandi ko guhera ku itariki ya 15 y’ukwa gatanu, umutwe wa SDF wakoranaga n’urwego rw’ubutasi bwo hanze rw’Amerika (CIA) mu guhiga Baghdadi. Avuga ko bari baratahuye ko yari yihishe mu ntara ya Idlib, ari naho icyo gitero cyabereye. Bwana Can avuga ko uwo maneko wa SDF yari yatahuye ko uwo wari umukuru wa IS yari ari hafi kwimukira mu kandi karere ko mu mujyi wa Jarablus. Umutwe wa SDF umaze igihe ari inshuti ikomeye y’Amerika mu rugamba rwo kurwanya IS, ariko mu ntangiriro y’uku kwezi kwa cumi Bwana Trump yakuye abasirikare b’Amerika mu majyaruguru ya Syria. Abasesenguzi bavuga ko uko kuhavana abasirikare urebye kwahaye Turukiya uruhushya rwo gutangira ibitero byambukiranya umupaka muri ako karere. Baghdadi yatangaje ishingwa ry’ubutegetsi bwa Kisilamu i Mosul muri Iraq mu mwaka wa 2014 Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu