Abo bakoranaga bamuvuga ibigwi Senateri Kagoyire Thérèse

Senateri Bishagara yitabye Imana kuwa Mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2019, aguye mu bitaro bya John Hopkins biri muri Baltimore mu Mujyi wa Maryland muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yivurizaga.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri w’iki cyumweru nibwo umubiri we wagejejwe mu Rwanda uvanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yaguye. Inshuti n’abavandimwe hamwe n’abandi bo mu muryango wa nyakwigendera nibo bari ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana saa mbili z’ijoro ubwo wagezwaga i Kigali.

Senateri Bishagara yavutse kuwa 25 Ukuboza 1952, akaba yari umusenateri uhagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima (Molecular Biology Sciences).

Yakoze imirimo myinshi itandukanye, akaba yitabye Imana ari umwe mu basenateri bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, aho yari umwe mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.

Abo bakoranaga bamuvuga ibigwi

Urupfu rwa Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse rwababaje benshi cyane abo mu muryango we n’abasenateri bagenzi be babanaga umunsi ku wundi, aho bamufataga nk’umuntu ugira umutima mwiza n’urukundo ku buryo bamwitaga ‘Mama Tereza’.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Senateri Makuza yavuze ko Sena y’u Rwanda ibuze umuntu wakundaga umurimo, ufite ubwitonzi n’ubushishozi ndetse akaba yari n’umubyeyi wabaye mu mirimo itandukanye y’igihugu.

Ati “Twamwemeraga bijyanye n’ubuhanga bwamurangaga cyane ubwitonzi n’ubushishozi. Twakundaga kumwita Mama Tereza, bifite icyo bisobanuye. Yari afite umutima w’umubyeyi, umutima wuzuye urukundo ku buryo n’urupfu rubaye yari amaze iminsi arwaye ariko ntitwabonaga ko byagera aho yatabaruka cyane ko yari yagiye kwivuza hanze, na hano yari yivuje ariko ashaka no kujya kugerageza ahandi.”

Senateri Makuza yihanganishije umuryango we, avuga ko ubuze umugore n’umubyeyi; asaba abasigaye muri rusange kumufatiraho urugero rwo kumenya kwitangira akazi no kwicisha bugufi.

Ati “Mu kazi yari nk’umubyeyi cyane kubera umutima n’ubwitonzi ndetse bikazamo n’ubwitange ubona birenze n’imyaka yari afite nubwo atari mukuru cyane ariko yari umwe mu bakuru muri twe.”

Senateri Rugema Michel uyobora Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga , Ubutwererane n’Umutekano ari nayo Kagoyire yabarizwagamo, we yagize ati “Urwibutso ni rurerure kandi ni rwiza. Ni umurage mwiza, inama nziza, gukunda abantu, gukunda akazi, indangagaciro zose za Kinyarwanda yari azuzuje.”

Senateri Uyisenga Charles babanaga muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano we yavuze ko yabatoje byinshi.

Ati “Kumwita Mama Tereza, urumva icyo bivuga. Twamufataga nka Mama wacu, nubwo hari benshi twamurutaga. Yari umuntu ukunda amasengesho, ukunda Imana kandi witangira umurimo. ”

"Ntabwo nabona uko mugereranya […] turahombye gusa nta kundi niko ubuzima bumeze. Yadukundishaga amasengesho, ya masengesho yakundaga kuba y’abayobozi urebye muri sena niwe wabidukanguriraga avuga ati muzitabire n’imiryango yanyu. Yari umukirisitu w’intangarugero.”





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo