Abizihiza Saint Valentin basabwe kwirinda icyabasigira ubusembwa aho kubafasha kwisanzura mu rukundo

Tariki 14 Gashyantare buri mwaka Kiliziya Gatolika yizihiza Umunsi Mukuru wa Saint Valentin, ni umunsi mukuru abenshi bita ko ari umunsi w’abakundana.

Ni umunsi bigaragara ko abanyarwanda bawakiriye, bakaba bawizihiza ndetse bakawuha isura y’umunsi ukomeye. Uyu munsi uratangaje kuko ubusanzwe na babandi batemera ko abatagatifu babaho usanga bahagurutse bavuga ko bari kwizihiza Saint Valentin.

N’ubwo ariko usanga benshi bizihiza uyu munsi mu buryo bukomeye, Padiri Achille Bawe Ushinzwe Ikenurabushyo ry’Ingo muri Diyosezi ya Ruhengeri avuga ko hari abawufata uko bidakwiye bakishora mu ngeso mbi ukabasigira ubusembwa aho kubafasha kwisanzura mu rukundo.

Agira ati: “Ni umunsi usanga abatazi ibyawo neza bawitiranya n’ibihabanye nawo, kuko hari abibwira ko ari umunsi wo kwishora mu ngeso mbi y’ubusambanyi butagira gitangira, n’indi myifatire idahwitse ijyana nabwo, ku buryo uwo munsi hari abo usigira ubusembwa, aho kubabera umwanya wo kwisanzura mu rukundo. Abagwa muri iki gishuko cyane ni urubyiruko”.

Padiri asaba abakundana kuzirikana ku rukundo rwabo bakabigeraho bafatiye urugero kuri Yezu. Ati: “Bashakanye, namwe basore n’inkumi mwifuza kuzafatanya kuzarushinga, Saint Valentin nibabere umwanya wo kuzirikana urukundo mukundana kandi mwitoze kurugeraho mwitoreje kurwa Yezu.

Ibi byose bigira umwanya wo kuganira hagati y’abakundanye, atari ukuvugana ku bibazo gusa, atari uguhana amakuru gusa, atari umwanya wo kujya inama gusa ahubwo kuganira bikaba umwanya wo gusangira n’ibiparu no kubwirana utugambo tw’urugwiro n’ubwuzu tubavuye ku mutima babitewe n’urukundo bakundana.

Saint Valentin igomba kubera abashakanye n’abifuza kuzafatanya kubaka urugo umwanya wo kwisuzuma ngo barebe niba urwo rukundo dutozwa na Yezu niba barwifitemo koko. Hari ubwo mu kwisuzuma bashobora gusanga barufite koko.Saint Valentin ikaba umwanya mwiza wo kubyishimira. Hari ubwo kandi bashobora gusanga rubarimo ariko rutarakura bihagije, Saint Valentin ikaba igomba kubabera umwanya wo gufata ingamba zo gukora imyitozo yo kurukomeza”.

Padiri avuga ko umunsi wa Saint Valentin wakagombye gufasha abashakanye guhindukira. Agira ati: “Nubere abashakanye umwanya wo kongera guhindukira maze barebane mu maso bafatanye ibiganza byombi, umwe abwire undi ati: “Ndagukunda, kandi nzagukunda iteka Sheri wanjye!”.

Padiri Achille Bawe yagaragaje uburyo bukwiye bwo kwizihiza uwo munsi bukubiye mu ngingo z’ingenzi ari zo: kuzirikana ku rukundo nyarwo no kurwitoza, kwisuzuma ngo turebe niba turwifitemo, kurugaragarizanya mu buzima bwacu, kuruha amaraso mashya cyangwa kuruzura, kurutura Imana no kuyishimira, no kurusabira abatarugira.

Mutagatifu Valentin yari umupadiri, yitabye Imana ahagana mu mwaka wa 270. Yapfuye yicishijwe n’umwami w’abami Kalabudiyani, amujijije ko yasezeranyaga abakristu mu bwihisho.

Icyo gihe uwo mwami w’abami yari yaraciye ibyo gushyingirwa kw’abakristu, kuko yari yaramaze kuvumbura ko abakristu, iyo babaga bamaze gushinga urugo, bangaga kujya mu gisirikari bagira ngo kitazatuma bata ingo zabo. Padiri Valentin abibonye atyo, yiyemeza kujya abasezeranya mu bwihisho. Ariko amaherezo umwami w’abami yaje kubimenya, nuko aca iteka ry’uko Padiri Valentin agomba kwicwa, apfa atyo azize gusezeranya abasore n’inkumi b’abakristu mu bwihisho, iyo akaba ari yo mpamvu Mutagatifu Valentin yiswe umurengezi w’urukundo n’uw’ugushyingirwa.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo