Uwiyandikishijeho imitungo y’Abatutsi bishwe muri Jenoside abivuge kare-Minisitiri Busingye

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye Abatutsi barenga Miliyoni, ndetse imiryango imwe n’imwe igenda izima aho abagize umuryango bose bishwe ntihagire n’umwe usigara.

Kuri ubu, bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko hari abitwaza amasano adahari bakiyandikishaho imitungo y’imiryango y’abazize Jenoside yazimye.

Uwitwa NSANZIMANA Pierre, ni uwarokotse Jenoside wo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika.

Yagize ati ”Hari abariho baza bakiyitirira imiryango yazimye. Ubwo rero mbona abayobozi bo mu nzego z’ibanze, nka ba Mudugudu, aba’Akagari n’Umurenge, ari bo babikurikirana".

Iki ni ikibazo Ministeri y’Ubutabera mu Rwanda ivuga ko abiyandikishijeho imitungo yimwe mu miryango y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuri ubu ikaba yarazimye, igiye kubikurikirana, igashaka amakuru ihereye ku Tugari n’Imirenge kuko ngo kuba umuntu azi ko afite imitungo adakwiye gukomeza kubiceceka kuko bifatwa nk’ingengabitekerezo.

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston BUSINGYE, yabivugiye mu Karere ka Nyamagabe ku Cyumweru ku itariki ya 13 Ukwakira 2019 mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 104 yari iherutse kuboneka.

JPEG - 42.7 kb
Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya LETA Johnston BUSINGYE.

Yagize ati "Imitungo y’imiryango yazimye, iki kibazo nacyo twaragihagurukiye ariko ku birebana n’imiryango yazimye turashaka amakuru kuko iyo umuryango wazimye undi muntu utuye hafi aho ngaho akiyandikishaho ibyo bintu nta n’ubwo ntekereza ko dukwiye kuyimwandukuraho gusa kuko hagomba kuba harimo n’ingengabitekerezo.”

Minisitiri w’Ubutabera kandi akomeza avuga ko umunyarwanda wese uzi ko afite imitungo y’umuryango wazimye agakomeza kubiceceka bifatwa nk’icyaha.

Ati ”Hakiri kare umunyarwanda waba uzi ko afite umutungo, isambu, inzu cyangwa ikindi kintu cy’umuryango wazimye abivuge kuko uko kubiceceka bigize icyaha. Turaza rero kubikurikirana, tunabaze uwo muntu icyabimuteye.”

Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yahitanye abatutsi barenga Miliyoni, aho imiryango yazimye isaga ibihumbi 15,593 igizwe n’abantu ibihumbi 68,871 nkuko bitangazwa na CNLG.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo