Abiy Ahmed wa Ethiopia yahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ni we umaze gutangazwa ko ahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gitangwa na Komite yo muri Norvege itanga ibi bihembo.

Byatangajwe na Madamu Berit Reiss-Andersen, umuyobozi wa Komite y’ibihembo byitiriwe Nobel, hari saa tanu z’amanywa ku isaha y’i Gitega mu Burundi, saa sita ku isaha ya Addis Ababa.

Igihembo cy’amahoro cya Nobel nicyo gikuriye ibindi byose bitangwa n’iyi Komite yo muri Norvege. Gihabwa umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu buri mwaka.

Ibyishimo byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga abaturage ba Ethiopia bisihmira iki gihembo bavuga ko ari ishema ku gihugu cyabo.

Bwana Ahmed ahawe iki gihembo kuko kuva yagera ku butegetsi yaharaniye gushaka ibisubizo by’amakimbirane mu gihugu cye biciye mu biganiro n’amahoro.

Yashyize umuhate kandi mu kunga igihugu cye no kongera kubana neza na Eritrea nyuma y’imyaka irenga 50 ibi bihugu bizirana.

Bwana Abiy ateye ikirenge mu cy’abandi banyafurika nka Denis Mukwege wo muri DR Congo, Ellen Johnson Sirleaf na Leymah Gbowee bo muri Liberia, Wangari Maathai wo muri Kenya.

Mu bandi bagihawe harimo; Barrack Obama, Kofi Annan, Nelson Mandela, Desmond Tutu na Albert Lutuli ari na we munyafurika wa mbere wagitwaye kuva byatangira gutangwa mu 1901.


Bwana Abiy yagaragaje umuhate mu guhosha amakimbirane mu nzira z’amahoro





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo