Abishe Kizito Mihigo ngo bazagira ’Fagitire’ batazishyura-Karasira

Mu ishyingurwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo, amarira yari menshi mu bantu benshi bari bitabiriye umuhango wo kumusezeraho, bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje amarangamutima yabo ku rupfu rw’uyu muhanzi n’ubu utarava mu mitwe ya bamwe.

Ubwo yashyingurwaga, Karasira Aimable umenyerewe mu gutanga ibitekerezo bitandukanye yari ahari nk’umuhanzi wari waje gusezera kuri mugenzi we.

Umunyamakuru amuganirije, mu kiniga cyinshi Karasira yavuze ko abantu bose baba baragize uruhare mu rupfu rwa Kizito Mihigo ngo bazagira fagitire batazishyura.

Karasira yavuze kandi ko iyi nkuru y’incamugongo yakoze ku mitima y’abantu benshi ku isi cyane cyane bishingiye ku buryo yakoreshaga abanisha abantu binyuze mu bihangano.

Ati "Ni umuntu w’intwari, ni umuntu ndetse iki gihugu cyari gifite...yari afite gahunda yo kubanisha abantu ubumwe n’ubwiyunge by’ukuri...".

Umubyeyi wa Kizito na we yatanze ubutumwa mu muhango wo gusezera ku mwana we aho yatangiye avuga ko ashima Imana kuba yaramuhaye Kizito mu myaka 38 ishize, ariko ngo na none ikaba yongeye kumwisubiza.

Yagize ati “Mbere na mbere ndashima Imana yari yaradutije Kizito Mihigo imyaka 38 ariko none ikaba inamwisubije, numva ari iby’agaciro, imwisubije tukimukunze kandi tumushaka n’ikimenyimenyi namwe muteraniye hano murabigaragaza. Ndongera gushima Imana kuba imwisubije, akaba ari nayo mpamvu namwe mbasaba ngo mumurekure kuko nanjye namurekuye, namuhaye Imana.”

Ati “Ndashima mwese muteraniye hano uko mungana, kuba muri hano ni uko mwankundiraga umwana, ndashaka kubabwira ko turi kumwe haba mu byiza no mu bibazo, gusa murabizi ko iyo uragiye Inka nyirayo iyo aje urayimusubiza ukamubwira uti yakire databuja, nanjye ndamumuhaye nk’uko yari yaramumpaye.”

Iribagiza kandi yabwiye abitabiriye gushyingura Kizito kujya basaba imbabazi no kuzitanga.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis iherereye Remera, Ntagungira Bosco, wasomye Misa yo gusabira Kizito mu muhango wo kumusezeraho wabereye muri Paruwasi ya Ndera, yavuze ko icyo basaba Imana ari ukubabarira Kizito ku byo yaba yarakoze bitari byiza imbere y’abantu n’Imana ubwayo.

Yagize ati “Reka dusabe Imana ibabarire Kizito Mihigo niba hari aho yatambutse nabi imbere y’abantu n’imbere yayo ariko imwakire mu bwami bwayo budashira, kumva ko Kizito yiyambuye ubuzima byatumye ducika igikuba n’ururondogoro.”

Yavuze ko uyu ari umunsi wo guha umwanya Imana no gusenga, ndetse no kwihanganisha umuryango wa Kizito.

Uwiganye na Kizito Mihigo mu iseminari nto ya Karubanda mu majyepfo y’u Rwanda, na we yavuze ko yari umuntu w’imico myiza ariko ngo ntabwo yakundaga umuntu umuvugiramo

Sibomana Jean de Dieu atanga urugero rw’ukuntu hari umuco utari mwiza ko abanyeshuri biga mu myaka yo hejuru bajyaga baha amategeko abo mu myaka yo hasi mu buryo bumeze nk’igitugu. Avuga ko Kizito abo yababwiraga icyo atekereza atitaye ku myaka yo hejuru bigamo.

Ati "Yari umunyeshuri wubashywe cyane".

"Yakundaga umuziki cyane kuburyo n’iyo twabaga dufite ’interrogation’ [isuzumabumenyi] ku munsi ukurikiyeho, twe turi kwiga cyane, we ntibyamubuzaga gusubiramo amanota y’indirimbo, atuje".

Sibomana yari inshuti ya hafi ya Kizito Mihigo ndetse bakoranye indirimbo bakiri abanyeshuri, bahurira mu itsinda ry’abacuranga ibyuma by’umuziki bitwa ’organistes’ no muri korali Kizito yari yarashinze.

Théodomir Munyengabe, undi wize mu iseminari nto ya Karubanda, yavuze ko Kizito yabaga mu itsinda ry’abakunda gusenga.

Ati "Yari umuntu ukunda amasengesho, mbere yo kuryama bakabanza kuvuga ishapule, mu gihe abandi babaga barangije amasengesho rusange ya nyuma yo gusubiramo amasomo [nyuma yo gukora étude]".

Sibomana avuga ko ubwo yumvaga iby’urupfu rwa Kizito abimenyeye ku rubuga rwa Twitter atahise abyemera gusa yaje kubyemera nyuma yo kubona itangazo rya Polisi y’u Rwanda.

Tariki ya 13 Gashyantare 2020 nibwo Kizito yafashwe n’abaturage bo mu Murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera, mu karere ka Nyaruguru agiye kwambuka umupaka ngo yerekeze i Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’iminsi mikeya afashwe, ku wa 17 Gashyantare 2020 Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo ryasinyweho n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP JB Kabera rivuga ko Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa, itangazo ryatunguye benshi rikanashengura imitima ya benshi na bugingo n’ubu.

Polisi yavuze kandi ko ku itariki 15 na 16 Gashyantare, Kizito yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.

Kizito yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020, yari afite imyaka 38 kandi ari ingaragu.

Ejo ku wa 26 Gashyantare 2020, Ubushinjacyaha Bukuru bwasohoye itangazo rivuga ko "nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe na RIB" busanga urupfu rwa Kizito Mihigo "rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu".

Gusa imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo Human Right Watch n’abantu ku giti cyabo bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga hakamenyekana niba koko Kizito Mihigo yariyahuye, gusa umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha bw’u Rwanda, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko iryo perereza ridakwiye kuko ngo u Rwanda nk’igihugu kigenga rufite ubushobozi bwo gukora iperereza, ndetse ko icyo gihe ryarimo no gukorwa.

Umva ibyo bavuze hano





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo