Abantu 148 mu bigaragambyaga ko PSG itsinzwe batawe muri yombi

Igipolisi cyo mu Bufaransa cyatangaje ko kimaze guta muri yombi abantu 148 nyuma y’imyigaragambyo yadutse mu Murwa Mukuru w’iki gihugu nyuma yo gutsindwa kwa Paris St-Germain ku mukino wanyuma wa UEFA Champions League.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Kanama 2020, ikipe ya Paris St-Germain bakunze kwita PSG, yatsinzwe igitego kimwe ku busa n’ikipe ya Munich wo mu Budage mu mukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu by’I Burayi (Champions League).

Nyuma yo gutsindwa kw’iyi kipe iri mu zikunzwe ku Isi no mu Bufaransa muri rusange, abafana bayo bo mu Mujyi wa Paris bagiye mu muhanda wegeranye n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu [Champs-Élysées], ndetse n’inyuma ya sitade ikiniramo PSG, ahazwi nka Parc des Princes.

Aha kuri Parc des Princes niho hari hateraniye abafana b’iyi kipe aho bareberaga umupira kuri televiziyo nini cyane ko wabereye i Lisbon muri Portugal.

Bayern Munich yegukanye igikombe cya UEFA Champions League itsindiwe igitego kimwe na rutahizamu Kinglsey Coman biza kurangira Paris Saint-Germain iraye nabi.

Gutsinda uyu mukino byahesheje Bayern Munich kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu, aho icyo yaherukaga yagitwaye mu 2013.


Ibihumbi n’ibihumbi by’abafana ba PSG bari bakoraniye hanze ya Stade Parc des Princes baharebera umukino wa nyuma wa Champions League kuri Televiziyo za Rutura

Umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ati "Yuzuye ingengabitekerezo ahubwo akwiye gufungwa hamwe n’agatsiko ke", byose urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo