Abenga urwagwa rw’ibitoki n’abakora imyenda bagiye guhabwa inkunga izatuma bahangana ku isoko ry’imbere na mpuzamahanga

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA) ,igiye gutera inkunga inganda esheshatu zikora inzoga y’ibitoki n’esheshatu zikora imyenda kugirango zirusheho gukora ibintu byiza bibasha guhangana ku isoko ry’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2018,umuyobozi wa NIRDA Kampeta Sayinzoga yavuze ziriye nganda zose uko ari 12 ari izatsinze mu ipiganwa ryo gusaba inkunga ryabaye muri Nyakanga uyu mwaka, rikitabirwa n’inganda 61 zenga inzoga z’ibitoki na 75 zikora imyenda.

Abitabiriye ipiganwa bagaragazaga ibyo bifuza guterwamo inkunga yaba mubijyanye n’ikoranabuhanga ,ibikoresho,cyangwa kongererwa ubumenyi kugirango barusheho kunoza ibyo bakora.

Abatsinze ipiganwa uko ari 12 mu byiciro byombi (Abakora inzoga y’ibitoki n’abakora imyenda ) buri wese azahabwa inkunga hagendewe kubyo yasabye mubyavuzwe haruguru.

Uwahawe ibikoresho ntiyemerewe kubigurisha cyangwa kubitangamo ingwate.

Ubuyobozi bwa NIRDA bwabwiye itangazamakuru ko nibamara guha inkunga y’ibikoresho ababitsindiye ,bazanashyiraho itsinda rizagenzura niba ibyo bikoresho bibyazwa umusaruro uko bikwiye/kandi ngo nta ruganda rwemerewe kubigurisha cyangwa kubitangamo ingwate cyane ko ngo biba bitaraba ibyabo burundu.

Caguwa ntizacika abadozi bacu nibadahindura imyumvire.


Umuyobozi wa NIRDA Sayinzoga Kampeta yabwiye Abanyamakuru ko guca imyenda ya Caguwa bitagerwaho mugihe abadozi b’imyenda ikorewe mu Rwanda(Made in Rwanda) batarahindura imyumvire ngo bashake uburyo bwose batuma bakora bakora imyenda myiza ,myinshi kandi ihendutse .

Yagize ati “Guca Caguwa ntibyagerwaho ,abatailleurs bacu badahinduye imyumvire y’uko badoda,kudoda myinshi kandi ihendutse”.

Haracyemangwa amacupa abenga urwagwa bapfunyikamo.

Abanyamakuru banabajije ubuyobozi bwa NIRDA icyo butekereza ku nganda ziko inzoga za bitoki zigapfunyika mu macupa atujuje ubuziranenge harimo n’aya pulasitike kandi arimo gucibwa mu Rwanda ,maze busubiza ko hazabaho kuganira n’inganda zikora inzoga bakareba abafite ibibazo byo gupfunyika (Packaging) kugirango babashakira abahanga babahugura muri iyi ngeri yo gupfunyika.

Imibare igaragazwa na NIRDA yerekana ko abagabo aribo benshi bafite inganda zenga inzonga aho bangana na 72% naho abagore bakaba 28%.

Icyakora mubijyanye no gukora imyenda abagora bariganje cyane kuko bangana na 56% naho abagbo bakaba 44%.

Imibare ya NIRDA kandi igaragaza ko hakiri ikibazo cy’ikoranabuhanga mu nganda zikora imyenda kuko 85% by’abakora imyenda bagikoresha uburyo basanzwe bwifashisha imashini izwi nk’icyarahani.

Ikindi kibazo gikomeye cyugarije abakora imyenda mu Rwanda ni uko ibyo bayikoramo ibyinshi babivana hanze y’igihugu.

NIRDA ivuga ko irashe ishinga no gutera inkunga y’ikoranabuhanga inganda zo mu Rwanda kugirango ibyo zikora bibasha guhangana n’ibyizindi nganda ku isoko mpuzamahanga.

Daniel Hakizimana

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo