Abayobozi babiri ba FDLR bakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rwa gisirikare rwa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, rwakatiye gufungwa burundu abayobozi babiri mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR kubera ibyaha bakoreye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri n’imiryango itegamiye kuri leta irimo; Trial International, eyeWitness to Atrocities na Witness, ivuga ko mu mpera z’icyumweru gishize aribwo aba bayobozi bakatiwe.

Abakatiwe ni Gilbert Ndayambaje na Nizeyimana Evariste, bombi bahamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo kwica, iyicarubozo, gusahura no gutwika.

Urubuga Actualité ruvuga ko ibi byaha, Ndayambaje uzwi nka Rafiki Castro na Nizeyimana wiyise Kizito babikoze mu myaka itandatu ishize, ubwo umutwe wa FDLR wagabaga ibitero mu duce twa Kamananga na Lumenje.

Abarwanyi bayobowe n’aba bagabo bombi bashinje abaturage gushyigikira undi mutwe witwaje intwaro maze babagabaho ibitero aho basahuye, batwika inzu ndetse bica abaturage b’abasivili.

Iyi miryango yashimye umwanzuro w’urukiko, itangaza ko abagizweho ingaruka na biriya bitero bemerewe impozamarira hagati ya $5000-$25000.

Uru rubanza ruri muri nke ziburanishwamo abayobozi ba FDLR ifatwa nk’umutwe ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, unashinjwa guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri RDC.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
John P Niyonuru Kuya 26-09-2018

Raia mutomboki yatumariye impunzi ni bo mwita abacivili?Nta kuri ko muri iyi si ,raia ni umusivili ni byo ,yavuga ko ari mutomboki akaba yiyise umusazi ,iyo asaranye imbunda ,imipanga n’amacumu wumva ikiza yakora cyava he ?Rafiki Castro n’abo bandi bo muri FDLR barengeraga impunzi z’abanyarwanda zarimo zicwa rubi.