Close MORE NEWS Abayobozi b’amakoperative y’abamotari basabiwe kuvanywaho bwangu UMUBAVU.com admin Kuya 4-04-2018 saa 06:56' whatsapp Facebook Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Mata habereye inama yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’ibikorwa remezo, Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) n’abahagarariye amakoperative y’abamotari akorera mu turere dutandukanye tw’igihugu, baganira uko barushaho kunoza akazi kabo no kwigira hamwe ibibazo bigaragara mu makoperative y’abatwara abagenzi kuri moto no kubishakira umuti. Minisitiri w ’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshyaka, yashimye imikoranire iranga hagati y’izi nzego za Leta n’abamotari, asaba ko iyo mikoranire yagumaho. Yavuze ati;”Turifuza ko amakoperative mukoreramo mwayashyira ku murongo, akarushaho gukora neza, muharanira kwiteza imbere no guteza imbere umuturage.” Yakomeje avuga ko impanuka zihitana abantu ari nyinshi, bakwiye kugira imyitwarire myiza impanuka zikagabanuka kandi ko bishoboka. Minisitiri Munyeshyaka yasabye aba bayobozi b’amakoperative kunoza uburyo bw’icungamutungo mu makoperative, aho yagize ati:”Ni byiza ko abayobozi b’amakoperative bashyira inyungu z’abanyamuryango imbere kurusha izabo, byose bigamije guteza imbere imibereho myiza yabo.” Yavuze ko izi nzego za Leta zigiye gufasha aba bamotari bagasubukura ivugurura ryihariye ry’amakoperative y’abamotari, ndetse mu gihe cya vuba hagakorwa amatora y’inzego z’ubuyobozi n’abashinzwe imyitwarire bari basanzwe bitwa abashinzwe umutekano. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yabanje gushimira abayobozi b’amakoperative y’abamotari aho yavuze ati:”Mwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda, duhurira muri byinshi bitandukanye birimo guhugura, kwigisha no guhanahana amakuru hagamijwe gukumira ibyaha, kandi abamotari bari ku isonga mu kurwanya ibyaha no gukumira impanuka zo mu muhanda.” Yakomeje ababwira ati:”Turabashima uko mwitwara mukanagira igenamigambi rinoze, kandi iyo mwitwaye neza umutekano wo mu muhanda uragaragara, dore ko ku munsi abamotari bashobora gutwara abantu barenze ibihumbi makumyabiri.” Yavuze ariko ko nubwo bitwara neza, hari bamwe muri bagenzi babo bakirangwaho amakosa atandukanye arimo gutwara abantu barenze umwe, gutwara badafite ibyangombwa, gupakira ibirenze ubushobozi bwa moto, kimwe no gutwara abanyabyaha nk’ababa batwaye ibiyobyabwenge n’andi makosa. IGP Gasana yasoje ashimira ubufatanye bw’abamotari na Polisi y’u Rwanda anabizeza ko ubu bufatanye buzahoraho. Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, bemeje ko umwambaro uranga abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto waba uwa koperative aho gutangwa n’amasosiyeti yamamaza, kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, gukomeza no kongerera ingufu inzego z’amakoperative y’abamotari, kuvugurura imikorere ku bijyanye no kwakira imisanzu y’abanyamuryango hirindwa kuyakira mu ntoki, ahubwo hakifashishwa za banki n’indi myanzuro. Muri iyi nama, Minisiteri y’ibikorwa remezo yari ihagarariwe n’munyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu Bwana Uwihanganye Jean de Dieu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyari gihagarariwe na Lt Col Patrick Nyirishema, naho Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative gihagarariwe na Nzakunda Joseph. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) mfashijwenimana jean baptiste Kuya 5-04-2018 Andika Igitekerezo Hanno ifoto yakoreshejwe ni ya ntaganzwa celestin umaze hafi umwaka yarahagaritswe ? ibiganiro n umumotari wo hasi nibyo byazana igisubizo kirambye mu bamotari ,#imiyoborere mpindura matwara ishingiye ku motari# isoko y iterambere by amacoperative y abamotari . iyo wubaka inzu uhera kuri fondasiyo , inyanzuro inzego ziri gufata ,nizibe zitonze .habanze hubakwe kandi hanazamurwe imyumvire y umumotari wo hasi ,ndashimira afande mujiji rafiki umuyobozi wa traffic police watangiye guhura abamotari no kuzamura imyumvire yacu mu kwirwanyamo akajagari no kurwanya akarengane . Boringo Kuya 4-04-2018 Umutwe w’inkuru n’inkuru ubwabyo ko mbona nta Sano bifitanye? Birababaje kabisa INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Abayobozi b’amakoperative y’abamotari basabiwe kuvanywaho bwangu UMUBAVU.com admin Kuya 4-04-2018 saa 06:56' whatsapp Facebook Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Mata habereye inama yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’ibikorwa remezo, Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) n’abahagarariye amakoperative y’abamotari akorera mu turere dutandukanye tw’igihugu, baganira uko barushaho kunoza akazi kabo no kwigira hamwe ibibazo bigaragara mu makoperative y’abatwara abagenzi kuri moto no kubishakira umuti. Minisitiri w ’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshyaka, yashimye imikoranire iranga hagati y’izi nzego za Leta n’abamotari, asaba ko iyo mikoranire yagumaho. Yavuze ati;”Turifuza ko amakoperative mukoreramo mwayashyira ku murongo, akarushaho gukora neza, muharanira kwiteza imbere no guteza imbere umuturage.” Yakomeje avuga ko impanuka zihitana abantu ari nyinshi, bakwiye kugira imyitwarire myiza impanuka zikagabanuka kandi ko bishoboka. Minisitiri Munyeshyaka yasabye aba bayobozi b’amakoperative kunoza uburyo bw’icungamutungo mu makoperative, aho yagize ati:”Ni byiza ko abayobozi b’amakoperative bashyira inyungu z’abanyamuryango imbere kurusha izabo, byose bigamije guteza imbere imibereho myiza yabo.” Yavuze ko izi nzego za Leta zigiye gufasha aba bamotari bagasubukura ivugurura ryihariye ry’amakoperative y’abamotari, ndetse mu gihe cya vuba hagakorwa amatora y’inzego z’ubuyobozi n’abashinzwe imyitwarire bari basanzwe bitwa abashinzwe umutekano. Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yabanje gushimira abayobozi b’amakoperative y’abamotari aho yavuze ati:”Mwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda, duhurira muri byinshi bitandukanye birimo guhugura, kwigisha no guhanahana amakuru hagamijwe gukumira ibyaha, kandi abamotari bari ku isonga mu kurwanya ibyaha no gukumira impanuka zo mu muhanda.” Yakomeje ababwira ati:”Turabashima uko mwitwara mukanagira igenamigambi rinoze, kandi iyo mwitwaye neza umutekano wo mu muhanda uragaragara, dore ko ku munsi abamotari bashobora gutwara abantu barenze ibihumbi makumyabiri.” Yavuze ariko ko nubwo bitwara neza, hari bamwe muri bagenzi babo bakirangwaho amakosa atandukanye arimo gutwara abantu barenze umwe, gutwara badafite ibyangombwa, gupakira ibirenze ubushobozi bwa moto, kimwe no gutwara abanyabyaha nk’ababa batwaye ibiyobyabwenge n’andi makosa. IGP Gasana yasoje ashimira ubufatanye bw’abamotari na Polisi y’u Rwanda anabizeza ko ubu bufatanye buzahoraho. Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, bemeje ko umwambaro uranga abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto waba uwa koperative aho gutangwa n’amasosiyeti yamamaza, kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, gukomeza no kongerera ingufu inzego z’amakoperative y’abamotari, kuvugurura imikorere ku bijyanye no kwakira imisanzu y’abanyamuryango hirindwa kuyakira mu ntoki, ahubwo hakifashishwa za banki n’indi myanzuro. Muri iyi nama, Minisiteri y’ibikorwa remezo yari ihagarariwe n’munyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu Bwana Uwihanganye Jean de Dieu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyari gihagarariwe na Lt Col Patrick Nyirishema, naho Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative gihagarariwe na Nzakunda Joseph. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) mfashijwenimana jean baptiste Kuya 5-04-2018 Andika Igitekerezo Hanno ifoto yakoreshejwe ni ya ntaganzwa celestin umaze hafi umwaka yarahagaritswe ? ibiganiro n umumotari wo hasi nibyo byazana igisubizo kirambye mu bamotari ,#imiyoborere mpindura matwara ishingiye ku motari# isoko y iterambere by amacoperative y abamotari . iyo wubaka inzu uhera kuri fondasiyo , inyanzuro inzego ziri gufata ,nizibe zitonze .habanze hubakwe kandi hanazamurwe imyumvire y umumotari wo hasi ,ndashimira afande mujiji rafiki umuyobozi wa traffic police watangiye guhura abamotari no kuzamura imyumvire yacu mu kwirwanyamo akajagari no kurwanya akarengane . Boringo Kuya 4-04-2018 Umutwe w’inkuru n’inkuru ubwabyo ko mbona nta Sano bifitanye? Birababaje kabisa INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu