Abayoboke ba FDU-Inkingi bateye utwatsi ibimenyetso by’ubushinjacyaha

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019, mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruherereye i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, hasubukuwe urubanza ruregwamo abayoboke b’ishyaka ritaremerwa gukorera mu gihugu rya FDU-Inkingi, aho abaregwa bateye utwatsi ibimenyetso by’ubushinjacyaha.

Mu iburanisha ry’ejo, abaregwa bagaragaje ko ibimenyetso by’amajwi n’ubutumwa bugufi byafatiwe ku matelefone yabo nta shingiro bifite kandi ko bitagize icyaha.

Uko ari 11 bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Batanga ibisobanuro ku bimenyetso by’amajwi n’ubutumwa bugufi,abunganira abaregwa bagaragaje ko ibimenyetso byatanzwe nta shingiro na rito bifite.

Umunyamategeko Gatera Gashabana yavuze ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko abaregwa bashyizeho umutwe uwo ariwo wose wo kurwanya leta y’u Rwanda.

Yasabye umushinjacyaha kwerekana ibikorwa biboneka kandi bifatika kuri icyo cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo ndetse n’icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi.

Mu ngero Gashabana yagiye yifashisha asa n’ubaza urukiko, yavuze ko niba uko umuntu avuganye n’undi kuri telephone avugako abona ubutegetsi buriho butamushimishije bizajya bihita bifatwa nk’icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi.

Ubundi Gashabana akibaza niba uko abantu bishyize hamwe bagashakira abayoboke ishyaka ryabo byakwitwa icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi.

Yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha rugafungura abo yunganira.

Bamwe mu bakurikiranyweho ibyo byaha nabo bahawe ijambo.

Uwitwa Gratien Nsabiyaremye yashimye cyane raporo igaragaza uburyo umuntu agenda akoresha Telephone ye yatanzwe na kimwe mu bigo by’itumanaho.

Yavuze ko umurongo wa telephone ashinjwa gukoresha bigaragara ko wagiyeho nyuma y’amezi 2 y’itariki umushinjacyaha avuga ko batangiye kumwumviriza.

Akabaza urukiko ati ese bishoboka bite ko abantu batangiye gukurikirana telephone amezi 2 mbere y’uko itangira gukora?

Ubushinjacyaha buvuga ko abo bukurikiranye bari mu mugambi wo kwinjira mu mutwe witwaje intwaro ukorera mu gihugu cya Congo.

Bamwe ngo batawe muri yombi ubwo bari mu nzira berekeza muri Congo, abandi ngo hakaba hari ibimenyetso birimo amajwi n’ubutumwa bugufi bafatanywe bigaragaza imikoranire yabo n’abamaze kugera mu mashyamba ya Congo.

Urukiko rwatangaje ko uru rubanza ruzakomeza ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa 9 ubushinjacyaha busobanura kubyo bunengwa.


Abayoboke ba FDU bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe

Uyu ni Madamu Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDU inkingi ritaremererwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo