Abayoboke 11 b’ishyaka FDU Inkingi bagarutse mu rukiko basaba kurekurwa

Urukiko rukuru, urugereko rwihariye rwo mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwasubukuye urubanza rw’abayoboke 11 b’ishyaka rya FDU Inkingi rya Victoire Ingabire, ishyaka ritaremererwa gukorera ahabona mu Rwanda, basaba kurekurwa by’agateganyo.

Abaregwa 10 kuri 11 bo mu ishyaka rya FDU Inkingi ritaremererwa gukorera ahabona mu Rwanda, ni bo bitabye urubanza.

Haburagamo Boniface Twagirimana wungirije umuyobozi wa FDU, urukiko rwavuze ko atari mu rubanza ngo kuko yatorotse ubutabera.

Mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi, abunganira abaregwa basabye ko aba baregwa bafungurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

Umunyamategeko Gatera Gashabana, wunganira abaregwa muri uru rubanza, yasobanuye impamvu y’ubu busabe.

Yavuze ko ibyashingirwagaho mbere byo gukomeza kubafunga ngo kuko bakibakoraho iperereza, cyangwa se ko bashobora gutambamira ibimenyetso mu gihe bafungurwa, ndetse no kuba batoroka abona ibyo byose bitagifite agaciro.

Gashabana kandi yasabye ko kubarekura by’agateganyo byashingira ku cyemezo cyafashwe muri zimwe mu manza ziherutse gucibwa n’urukiko rukuru.

Yavuzemo urubanza rwa Diane Rwigara na mama we Adeline Mukangemanyi, basabye kurekurwa by’agateganyo bakabyemererwa bari bafite ibyaha bifitanye isano n’iby’aba ba FDU.

Abaregwa nabo bagarutse cyane ku mpamvu bumva bahabwa ayo mahirwe yo kurekurwa by’agateganyo.

Gusa bagaruka cyane kuri mugenzi wabo Boniface Twagirimana bemeza ko atatorotse nk’uko byavuzwe mu rubanza.

Bose bavuze ko Twagirimana yasohowe muri Gereza ya Mageragere ku itariki 3 z’ukwa 10 umwaka ushize bakabwirwa ko ajyanywe gufungirwa hafi y’urukiko.

Abashinjacyaha bateye utwatsi ubusabe bw’abaregwa buvuga ko bakurikiranyweho ibyaha by’ubugome kandi ko impungenge zo gutoroka zikiri zose ngo kuko bamwe muri bo byemejwe ko batorotse.

Ku by’imanza zashingirwaho, ubushinjacyaha buvuga ko nta gaciro bifite.

Umucamanza yavuze ko agiye gusuzuma ibivugwa na buri ruhande umwanzuro ukazatangwa ku wa gatanu w’icyumweru gitaha.

Aba bayoboke b’ishyaka FDU ritaremerwa mu Rwanda bafashwe mu myaka 2 ishize mu bihe bitandukanye bakurikiranyweho kurema umutwe w’ingabo no kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo