Abavoka ba Dr Habumuremyi basabye ko hakurikiranwa Kaminuza ye

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ugushyingo 2020, abunganizi ba Dr Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, basabye urukiko ko umukiliya wabo yarekurwa ahubwo hagakurikiranwa kaminuza yayoboraga ndetse yanashinze ya Christian University of Rwanda., ibi aba banyamategeko babishingira ku kuba ngo ibyaha ashinjwa biri mu izina ryayo.

Kuri uyu wa Gatanu uru rubanza rwaburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga aho Dr Pierre Damien Habumuremyi yari muri gereza ya Nyarugenge iri I Mageragere mu gihe Urukiko rwo rwari i Nyamirambo.

Umwe mu bunganizi ba Dr Habumurenyi yavuze ko uru rubanza rwagombaga kuregerwa Urukiko rw’ubucuruzi, ku buryo basanga Ubushinjacyaha bwaribeshye inzira.

Yavuze ko ubwo Habumuremyi yatangaga sheki, habayeho uburyo bwo kwemeranya kwishyurwa amafaranga yose, ariko haza kubaho ikibazo cyatumye Christian University ifungwa, bityo ngo ahari kuva ubwishyu harabura, bituma ya masezerano atubahirizwa.

Kugeza ubu ngo bibaza impamvu Habumuremyi yaba afunzwe azira ibintu bitari icyaha, kuko mu bahawe sheki harimo abahawe amafaranga nubwo atuzuye.

Undi mwunganizi yavuze ko mu gukurikirana umukiliya we, Ubushinjacyaha bwabyubakiye ku cyaha kimwe cy’uko yatanze sheki zitazigamiye, kandi ko mu mategeko y’u Rwanda sheki ikoreshwa gusa nk’uburyo bwo kwishyurana gusa, nyamara ngo si ko babibona, kuko ngo sheki ari n’uburyo bw’ingwate.

Yashingiye ku itegeko ryerekeye ubugwate ku mutungo wimukanwa ryo mu 2013, mu ngingo ivuga ko mu mutungo wimukanwa ushobora gushyirwa mu ngwate harimo umutungo ufatika n’udafatika, uriho ubu n’uzaboneka, harimo n’impapuro n’inyandiko mvunjwafaranga.

Yavuze ko yibaza icyaha Dr Habumuremyi yaba yarakoze atanga sheki nk’ingwate kuko amategeko yabimwemereraga.

Yavuze ko nta bushake bwo gukora icyaha yagize, kuko yatanze sheki ari nk’ingwate kandi amategeko yabimwemereraga.

Yanagarutse ku gukurikirana Habumuremyi muri uru rubanza, nyamara ngo mu mategeko y’imyishyuranire, biteganywa ko amasosiyete aryozwa mu izina ryayo ibyaha byakozwe n’ababihagarariye.

Yavuze ko muri iyi dosiye niba Habumuremyi nka Perezida w’inama y’Ubutegetsi yateguraga amasezerano yo kwishyurana mu byiciro mu izina rya Christian University, bitumvikana uburyo kuva mu rukiko rwa mbere Kaminuza yo itigeze ibazwa, ahubwo Habumuremyi yabiburanye ku giti cye, Kaminuza ikazanwamo bigeze mu rubanza.

Yavuze ko byakabaye ari icyaha cya Kaminuza, wenda we akaba yabazwa nk’icyitso mu cyaha cyangwa ubufatanyacyaha, ariko icyaha kikaregwa Kaminuza. Icyo gihe ngo Ubushinjacyaha bwatanga ibimenyetso ku byaha baba bamurega.

Icya Gatatu yavuze ko ubu imitungo ya Habumuremyi yose yafatiriwe harimo n’amakonti, kandi itegeko rivuga ko ukurikiranyweho icyaha, imitungo ye ishobora gufatirwa iyo ishobora kunyagwa, ishobora kuba ikimenyetso kimushinja cyangwa ari ikimenyetso kirengera ushinjwa.

Nyamara ngo muri dosiye ya Dr Habumuremyi, ntabwo inzu atuyemo ifite aho ihuriye n’imitungo ya Kaminuza, cyangwa ngo ibe ifite aho ihuriye no kumugira umwere, ahubwo ngo bigamije kumunyaga, nyamara ngo kunyaga imitungo yose y’umuturage ntibishoboka.

Ku bijyanye n’icyaha cy’ubuhemu, uwunganira Habumuremyi yavuze ko nta cyaha yakoze kuko hari uwo bagiranye amasezerano ariko ntiyishyurwe uko bumvikanye, gusa ko yagendaga amwishyura make, kandi mu itegeko hateganywa ko impaka zikomoka ku masezerano zikemurwa n’urukiko rw’ubucuruzi.

Urubanza rw’umunyamakuru w’UMUBAVU ruhinduye isura, ibyo Agathe Kanziga Habyarimana, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana yabazwagaho mu rukiko rw’i Paris, byose urabimenya muri iyi Video:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
Luc Kuya 6-11-2020

Hahahahh ahuiiii nimumfashe guseka! Ngo millioni zingahe? Ngo hakurikiranwe kaminuza ye ? Iri hehe?